RFL
Kigali

King James wakoresheje umunyamerikakazi w’icyamamare mu mashusho y’indirimbo ye nshya yatangaje uko yamugezeho- IKIGANIRO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/12/2017 11:46
1


Muri iyi minsi umuhanzi King James afite indirimbo nshya yise ‘Hari ukuntu’ ikunzwe n'abatari bake bakunda muzika nyarwanda. Amashusho y’iyi ndirimbo agaragaramo umukobwa wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba umunyamideri w’icyamamare wanagaragaye mu mashusho y’indirimbo z’abandi bahanzi nka Trey Songz.



Uyu munyamiderikazi kandi yitabiriye amarushanwa ya Miss Amerika kabone nubwo atabashije gukomeza ariko yari yagerageje amahirwe ye. Usibye ibi ariko uyu mukobwa aherutse kwegukana igihembo cy’umukobwa usa n’umukunzi w’igikomangoma cy’u Bwongereza, ibi byatumye umunyamakuru wa Inyarwanda.com yibaza uko King James umuhanzi w’umunyarwanda yahuye n’iyi nkumi izwi mu myidagaduro ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

king jamesKing James ubwo yari yitabiriye igitaramo cya Riderman 

Mu kiganiro kigufi Inyarwanda.com yagiranye na King James yatangaje uko yahuye n’uyu mukobwa kugira ngo amushyire mu mashusho y’indirimbo ye, aha King James yabwiye umunyamakuru ko ubwo yageraga muri Amerika yifuje gukorana n’umukobwa w’umunyamideri ariko nanone w’umunyamwuga bituma ashaka kompanyi y’abanyamideri bityo bamuha uriya.

King James yabajijwe n’umunyamakuru amafaranga yaba yaratanze kuri uyu munyamideri ariko atubera ibamba yanga kuyatangaza nubwo yatangaje ko atari amafaranga make yaba yaratanze kuri iyi nkumi iri mu mashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Hari ukuntu’.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KING JAMES

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • tuyishime jean claude6 years ago
    uwomusore turamwemerabikaze nakomerezaho





Inyarwanda BACKGROUND