RFL
Kigali

Jon Voight na Jude Law bavutse kuri iyi tariki: bimwe mu byaranze itariki 29 Ukuboza mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:29/12/2017 9:56
0


Uyu munsi ni kuwa 5 w’icyumweru cya nyuma mu byumweru bigize umwaka wa 2017 tariki 29 Ukuboza, ukaba ari umunsi wa 364 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 2 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1845: Leta ya Texas yinjiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, iba leta ya 28 yinjiye muri ubu bumwe.

1911: Agace ka Mongolia, kuri ubu kari mu Bushinwa kabonye ubwigenge ku bwami bwa Qing.

1992: Uwari perezida wa Brazil, Fernando Collor de Mello yashatse kwegura ku butegetsi mu gihe yakurikiranwagaho icyaha cya ruswa, ariko nti byamukundiye kuko yakatiwe akiri ku butegetsi.

1997: Leta ya Hong Kong yatangiye kwica inkoko zisaga miliyoni 1.25 zabarurirwaga mu gihugu cyose mu rwego rwo kurwanya ibicurane by’ibiguruka byari bimaze kuboneka muri icyo gihugu.

2003: Umuntu wa nyuma wavugaga ururimi rwa  Akkala Sami, rukaba ari ururimi rwakoreshwaga mu gace kamwe k’uburusiya yitabye Imana, bituma uru rurimi ruzimira burundu. Uwo muntu akaba yaritwaga Marja Sergina.

Abantu bavutse uyu munsi:

1800: Charles Goodyear, umuvumbuzi w’umunyamerika akaba ariwe wavumbuye uburyo bwo gukora  amapine y’imodoka akaba yaranitiriwe ubwoko bw’mapine bwa Goodyear nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1860.

1808Andrew Johnson, wabaye perezida wa 17 wa Leta zunze ubumwe za Amerika nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1875.

1938: Jon Voight, umukinnyi akaba n’umushoramari wa filime w’umunyamerika, akaba ari n’umubyeyi w’igihangange Angelina Jolie nibwo yavutse.

1942: Rajesh Khanna, umukinnyi wa filime, akaba n’umuririmbyi w’umuhinde nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 2012.

1960: Thomas Lubanga Dyilo, umwe mu nyeshyamba zamenyekanye mu kurwanya ubutegetsi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo nibwo yavutse.

1972Jude Law, umukinnyi wa filime w’umwongereza nibwo yavutse.

1973Pimp C, umuraperi w’umunyamerika nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 2007.

1974: Mr Vegas, umuririmbyi akaba n’umuraperi w’umunya-Jamaica nibwo yavutse.

1978: LaToya London, umuririmbyikazi akaba n’umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1983: Jessica Andrews, umuririmbyikazi w’umunyamerika nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1929: Wilhelm Maybach, umukanishi akaba yari n’umushoramari w’umudage, akaba ariwe washinze uruganda rukora imodoka zo mu bwoko bwa Maybach yaratabarutse, ku myaka 83 y’amavuko.

2007: Phil O'Donnell, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Ecosse yitabye Imana, ku myaka 35 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND