RFL
Kigali

Charly na Nina bageze muri Uganda mu birori by’umwami wa Buganda ‘Kabaka’ bakirwa bikomeye n’itangazamakuru–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/12/2017 18:37
2


Mu minsi ishize abahanzikazi Charly na Nina bakunze gutumirwa mu bitaramo binyuranye bibera muri Uganda, aha bivugwa ko banafite abafana benshi cyane dore ko n’indirimbo zabo ziri mu zikunzwe muri Uganda. Kuri ubu aba bahanzikazi bari ku rutonde rw’abahanzi barenga ijana bazitabira ibirori by’umwami wa Buganda Kabaka Ronald Muwenda Mutebi.



Ibi birori aba bahanzikazi bagiye kwitabira ni iby’isabukuru y’imyaka 21 Radiyo yo muri Uganda yitwa CBS imaze ikora, buri mwaka rero bakora ibirori byo kwizihiza igihe cy’umwaka iyi radiyo iba yiyongereyeho ndetse bikaba ibirori byitabirwa n’umwami wa Buganda Kabaka Ronald Muwenda Mutebi II. Aba bahanzikazi bakaba bageze muri Uganda kuri uyu wa Kane tariki 28 Ukuboza 2017 ku kibuga cy’indege bakirwa n’abanyamakuru batari bake banabaherekeje bakabageza muri studio za radiyo ya CBS bahereyeho batanga ikiganiro.

Usibye Charly na Nina ariko muri iki gitaramo hatumiwemo undi muhanzikazi wo muri Tanzania witwa Saida Kalori, bakaba aribo banyamahanga bonyine bazitabira iki gitaramo, mu gihe abahanzi bo muri Uganda bakomeye bose bazitabira iki gitaramo barimo; Ykee Benda, Good Lyfe, Bobi Wine, Bebe Cool, n'abandi benshi basaga abahanzi ijana bazatarama muri icyo gitaramo kizitabirwa n'umwami wa Buganda, aho kwinjira bizaba ari amashiringi ya Uganda ibihumbi icumi.

Nkuko bigaragara ku byapa byamamaza iki gitaramo ibi birori biteganyijwe kuba tariki 31 Ukuboza 2017 i Bwami ho muri Uganda.

charly na Ninacharly na Ninacharly na Ninacharly na NinaAbanyamakuru bari benshi ku kibuga cy'indege bategereje Charly na Ninacharly na NinaAbanyamakuru baherekeje Charly na Nina kugeza bagiye gutanga ikiganiro muri Radio ya CBS

REBA UKO ABANYAMAKURU BAKURIKIYE CHARLY NA NINA 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • patrick6 years ago
    aba bakobwa barakomeye pee ndabakunda cyane kuko bicisha bugufi cyane knowless baranusize cyeraaaaa
  • Kabarega john6 years ago
    Simbona ari saida karoli bari baje kwirebera?





Inyarwanda BACKGROUND