RFL
Kigali

P Fla yatangaje aho akomora umubyibuho amaranye iminsi anatangaza ko yahinduye izina ry’ubuhanzi–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/12/2017 17:21
1

P Fla ni we muhanzi wamamaye cyane muri muzika nyarwanda nk’umuraperi ukomeye cyane mu Rwanda, uyu yari amaze umwaka wose afunze nyuma yuko avuye muri gereza yaje yarabyibushye cyane byatumye buri wese yibaza aho yakuye uyu mubyibuho. Ibi byatumye Inyarwanda.com twegera uyu muraperi tugira ibyo tumubazaho.



Ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com P Fla yabwiye umunyamakuru ko ikintu gituma abyibuha ari uko atuje kuri ubu afite urukundo rw’umuryango. P Fla yatangaje ko mbere hari ibintu byinshi yagiye ahura nabyo nk’ibishuko gusa kuri ubu akaba yaramaze kubikika bituma atuza akiha amahoro ku buryo ntakabuza agomba kubyibuha.

p flaP Fla mu gitaramo cya Riderman yarigaragaje bikomeye

Uyu muhanzi wagaragaje ko afite abafana benshi mu gitaramo aherutse kugaragaramo cya Riderman yabwiye Inyarwanda.com ko usibye kuba yarabyibushye cyangwa izindi mpinduka zagiye zimugaragaraho ubu yamaze no guhindura izina ubu atakitwa Imana y’i Rwanda ahubwo kuri ubu akaba asigaye yitwa Impano y’Imana cyangwa se Maximus II.

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA P FLA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Afrika alain TUYISHIME2 years ago
    peace and love kuri maximus II, nkaba ndi umufanaa ukomeye we kandi nkaba nifuza ko yambabarira agakomezaq gusigasira rap nyarwanda kuko hari abantu batwara ibikombe kandi nta jyana bazi, urugero nka jay na rider, buriya nibaza ukuntu babaha award p fla ahari bikanyobera


Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND