RFL
Kigali

Niyorick, umunyempano mu muziki yinjiye muri Gospel ashyira hanze indirimbo ya mbere yise 'Uri Uwera'–YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/12/2017 16:23
0


Niyorick ni umuhanzi w’umunyarwanda, akaba umwe mu banyempano muri muzika nyarwanda ariko utarahiriwe na muzika cyane ko igihe yamaze aririmba abamuzi bahamyaga ubuhanga bwe ariko ntibimuhire ngo yamamare nkuko abandi byifashe mu ruhando rwa muzika. Kuri ubu Niyorick yafashe icyemezo cyo kwinjira mu muziki wa Gospel.



Aya ni amakuru Niyorick yahaye Inyarwanda.com nyuma yuko ashyize hanze indirimbo ye yo kuramya no guhimbaza Imana, iyi akaba ariyo yafatiyeho icyemezo cyo kwinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Umunyamakuru yamubajije niba atari umuziki ahungiyemo nyuma yuko mu muziki usanzwe byari byanze, maze Niyorick abwira Inyarwanda ko atari byo ahubwo ko igihe kigeze akaba yasanze agomba gutangira gukorera Imana. Yunzemo ko yabitekerejeho igihe kinini.

niyorick

Niyorick wahisemo kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana

Iyi ndirimbo nshya ya Niyorick yayise ‘Uri uwera’, ikaba impano yahaye abanyarwanda muri ibi bihe by’iminsi mikuru ya Noheli n'Ubunani by’umwihariko muri iyi minsi abantu bose bakiri kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli. Aha ni naho uyu muhanzi yahereye abwira Inyarwanda.com ko mu minsi ya vuba, mu ntangiriro z’umwaka azaba ashyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA NIYORICK 'URI UWERA'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND