RFL
Kigali

A Pass yemereye Miliyoni ebyiri umuntu uzabona umu Graphic Designer wubahutse Flavia

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:28/12/2017 14:57
1


Mu minsi yashize ubwo Zari yari ari kuzenguruka amaradiyo n’amateleviziyo yamamaza igikorwa cye cya All White Party cyabereye kuri Guvnor Club i Kambala, yakiriwe na Flavia Tumusiime kuri Capital FM mu kiganiro cye cya ‘AM to PM’ ndetse nyuma banifotozanya ifoto Zari yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze ikaba itaravuzweho rumwe na benshi.



Nyuma y’uko Zari ashyize ifoto bifotoranyije ku mbuga nkoranyambaga ze, mu masaha make umu graphic designer utazwi yafashe iyo foto arayihindura ndetse anandikaho amagambo asuzugura Flavia bigaragaza ko amutesheje agaciro agira ati “Iyo ku bw’impanuka uparitse Vitz yawe iruhande rwa Range Rover Sport”. Ibi bigaragaza ko uyu muntu yari agamije kugaragaza ko Flavia agereranwa n’imodoka ya Toyota Vitz mu gihe Zari we ari nka Range Rover.

Flavia

Ifoto ya Zari na Flavia yasubiwemo n'umu Graphic Designer utanzwi akagaragaza ko Flavia nta gaciro afite iruhande rwa Zari

Ibi byababaje cyane umuririmbyi w’injyana ya Dancehall, A Pass udahwema kugaragaza urukundo akunda umunyamakuru Flavia maze afata ya foto yashyizwe hanze na wa mu graphic designer utazwi ayishyira ku rukuta rwe rwa Facebook yinubira ukuntu umuntu ashobora gukora ibintu nk’ibi. A Pass yagize ati “Kuki umuntu ashobora gukora ibintu nk’ibi nyuma y’isabukuru yanjye? Uzabyishyura! Milliyoni ebyiri z’amashilingi ku muntu uzabona uyu mu Graphic Designer ndetse n’inyongera…Nzakubona, Abagande barakina bikabije!”

Flavia

A Pass yababajwe n'iyi foto yasubiwemo ahita agaragaza ko uzabona uwabikoze azamuha Milliyoni ebyiri

N’ubwo A Pass ahakana kuba ari mu rukundo na Flavia, ibikorwa bye igihe cyose bigaragaza ko amukunda dore ko mu minsi ishize mu irushanwa rya ASFA ubwo Flavia yamwemereraga ko bifotozanya ifoto A Pass yabifashe nk’inzozi kuri we zihindutse impamo.

Flavia

A Pass yishimiye kuba Flavia yaremeye kwifozanya nawe, ni inzozi ze zabaye impamo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Hahh uyu Flavia se murabona atariwe m1iza cyane n ikara cyaka,naho zari we yari mwiza kera atarisiga mukorogo muzarebe amafoto yo ya kera





Inyarwanda BACKGROUND