RFL
Kigali

Amavu n’amavuko y’umubano w’umunyarwandakazi wifotozanyije na Morroc Omari umukinnyi wa filime w’icyamamare ku Isi–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/12/2017 10:17
0


Morroc Omari ni umukinnyi wa filime w’icyamamare ku Isi, uzwi cyane muri filime zinyuranye zirimo izamamaye nka Empire,Homeland n’izindi. Mu minsi ishize uyu mukinnyi w’icyamamare muri filime ku Isi yahuriye n’umunyamakuru w’umunyarwandakazi muri Uganda banafatana amafoto.



Uyu mukinnyi w’icyamamare muri Amerika yavukiye muri Chicago agaragara mu ma filime menshi arimo ayo twavuze haruguru, mu minsi ishize aherutse kugaragara ari kumwe na Aline umunyamakuru w’umunyarwandakazi wa Contact Fm. Inyarwanda.com yifuje kumenya amavu n’amavuko y’umubano w'aba bombi.

Mu kiganiro kigufi twagiranye na Aline usanzwe ari umunyamakuru wa Contact fm yabwiye Inyarwanda.com ko uyu mugabo ubusanzwe akunda gutemberera mu bihugu bya Afurika, aho mu minsi ishize yari yatembereye muri Uganda bituma bahura bityo nk’umunyamakuru ukurikuranira hafi iby’imyidagaduro amubonye aramumenya bituma bafatana ifoto y’urwibutso.

Uyu munyamakuru yabwiye Inyarwanda.com ko ntawundi mubano udasanzwe afitanye n’uyu mukinnyi usibye kuba barahuriye muri Uganda, Aline yagize ati”Nta wundi mubano mfitanye nawe twamenyanye kiriya gihe turibwirana ubu tuziranye nkuko azi abandi bantu, kuba twarifotozanyije byo ntakidasanzwe kuko nk'abantu bamenyanye bushya twifuje gufatana agafoto k’urwibutso.”

 alinealine

Aline na Morroc Omari wanakinnye muri Prison Break






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND