RFL
Kigali

APR FC yaguye miswi na Musanze FC, Jimmy Mulisa avuga ko abakinnyi be bababaje abafana-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/12/2017 20:48
0


Ikipe ya APR FC yaguye miswi na FC Musanze banganya igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa cumi wa shampiyona waberaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatatu. Hakizimana Muhadjili na Wai Yeka ni bo batsindiye amakipe yombi.



Ikipe ya APR FC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 50’ ku gitego cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjili mbere yuko Wai Yeka yishyura igitego kuri penaliti yari ivuye ku ikosa Ntaribi Steven wari mu izamu rya APR FC wafashe akaguru ka Obed Harerimana wari mu nzira agana mu izamu.

APR FC wabonaga bakina uburyo bukoresha abugarira batatu bityo Ombolenga Fitina na Imanishimwe Emmanuel bakaba bafite akazi ko kuzamukana imipira mu mpande. Byatangiye ubona abasore ba Jimmy Mulisa bafite umupira mwinshi hagati kuko Sekamana Maxime na Issa Bigirimana basanzwe bakina mu mpande wabonaga basaba imipira baturutse hagati.

Ibi ntabwo byaje gutanga umusaruro kuko Sekamana Maxime yaje kuruha asimburwa na Tuyishime Eric ari nako Issa Bigirimana asimburwa na Itangishaka Blaise. Nshuti Innocent urangwa no gutakaza imipira yakabyaye ibitego yaje kuva mu kibuga aha umwanya Nkezingabo Fiston.

FC Musanze bari bakoze uburyo bubafasha kugarira ariko banasatira mu buryo budatindaho. Kubura kwa Majyambere Alype ufite imvune, byatumye Hakizimana Francois akina mu mutima w’ubwugarizi afatanyije na Mwiseneza Daniel bityo Kanamugire Moses agakina inyuma ku ruhande rw’ibumoso.

Hakizimana Muhadjili niwe wafunguye amazamu ku munota wa 50'

Hakizimana Muhadjili ni we wafunguye amazamu ku munota wa 50'

Hagati mu kibuga bari bubakiye kuri Niyonkuru Ramadhan waje kugira ikibazo agasimburwa na Harerimana Obed. Peter Otema na Wai Yeka Tatuwe bari mu bafasha Musanze FC gushaka ibitego nubwo Peter Otema yaje kuva mu kibuga asimbuwe na Barirengako Frank. Mudeyi Suleiman yasimbuwe na Lomami Frank.

Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC yavuze ko abakinnyi be bababaje abafana kuko yari yababwiye ko bagomba gushaka amanota atatu yo kubashimisha ariko ko bitakunze. Mu magambo ye yagize ati:“Mu by'ukuri abafana barababaye natwe n’abakinnyi ntabwo twishimye. Njyewe mbana n’abakinnyi nzi uko mu rwambariro ntabwo bimeze nabi, ntabwo twakinnye nabi. Dutakaje amanota atatu mu minota ya nyuma, ntabwo biba byoroshye. Tumaze imikino hafi ine tubona uburyo bwavamo ibitego bikanga. Ubu ngiye kureba uko naganira n’abataha izamu kugira ngo dukemure ikibazo”.

Habimana Sosthene umutoza mukuru wa Musanze FC yavuze ko inota rimwe kuribona byabasabye kwihangana mu minota hafi 30 bamaze APR FC ibari imbere. Habimana yongeye gushima abakinnyi be uburyo bitwaye imbere ya APR FC avuga ko ikomeye. Ntaribi Steven, Bizimana Djihad na Twizerimana Martin Fabrice ba APR FC ni bo batahanye amakarita y’umuhondo mu gihe Harerimana Obed wa FC Musanze ari we wahawe ikarita y’umuhondo.

Habimana kandi avuga kuri uyu mukino yagize ikibazo cy’uko yari afite abakinnyi bacye bakina hagati kuko APR FC yakoresheje abakinnyi benshi hagati bityo bimusaba imibare myinshi. Undi mukino wakinirwaga i Gicumbi, Amagaju FC yanyagiye Gicumbi FC ibitego 4-1 bituma Amagaju FC azamuka akagera ku mwanya wa 10.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

APR FC XI: Ntaribi Steven (GK, 31), Ombolenga Fitina 25, Imanishimwe Emmanuel 24, Nsabimana Aimable 13, Rugwiro Herve (C4), Twizerimana Martin Fabrice 6, Bigirimana Issa 26, Bizimana Djihad26, Nshuti Innocent 19 , Hakizimana Muhadjili 10 na Sekamana Maxime 17.

Musanze FC XI: Mazimpaka Andre (GK, 89), Habyarimana Eugene 2, Kanamugire Moses 5, Hakizimana Francois 3, Mwiseneza Daniel 4, Munyakazi Yussuf Rule 9, Peter Otema (C-17), Niyonkuru Ramadhan 8, wai Yeka Tatuwe 10, Mudeyi Suleiman 16 na Imurora Japhet 7.

Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego

Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego

APR FC iraguma ku mwanya wa gatatu n'amanota 17

APR FC iraguma ku mwanya wa gatatu n'amanota 17

Hakizimana Muhadjili amaze gutsinda

Hakizimana Muhadjili amaze gutsinda

Abakinnyi ba Musanze FC ubwo bari bamaze kwinjizwa igitego

Abakinnyi ba Musanze FC ubwo bari bamaze kwinjizwa igitego

Mwiseneza Daniel ahanganye na Imanishimwe Emmanuel

Mwiseneza Daniel ahanganye na Imanishimwe Emmanuel

Wai Yeka Tatuwe watsinze igitego cya Musanze FC

Wai Yeka Tatuwe watsinze igitego cya Musanze FC

Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC atanga amabwiriza

Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC atanga amabwiriza

Abafana ba APR FC kuri sitade ya Kigali

Abafana ba APR FC

Abafana ba APR FC kuri sitade ya Kigali 

Abafana ba Musanze FC

Abafana ba Musanze FC

Harerimana Obed 12 niwe watanze amahirwe y'igitego

Harerimana Obed 12 ni we watanze amahirwe y'igitego 

FC Musanze bishimira igitego

FC Musanze bishimira igitego

Mazimpaka Andre afata umupira

Mazimpaka Andre afata umupira 

Twizerimana Martin Fabrice ashaka aho acisha umupira

Twizerimana Martin Fabrice ashaka aho acisha umupira 

Kanamugire Moses mu kirere ashaka umupira

Kanamugire Moses mu kirere ashaka umupira 

Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports

Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports na Police Fc kuri sitade ya Kigali

Seninga Innocent  umutoza mukuru wa Police FC

Seninga Innocent  umutoza mukuru wa Police FC

Mico Justin (Ibumoso) na Habimana Hussein Eto'o (Iburyo) abakinnyi ba Police FC

Mico Justin (Ibumoso) na Habimana Hussein Eto'o (Iburyo) abakinnyi ba Police FC

Nsabimana Aimable ahanganye na Peter Otema

Nsabimana Aimable ahanganye na Peter Otema 

Nsabimana Aimable yari yahawe umwanya muri 11

Nsabimana Aimable yari yahawe umwanya muri 11

Nshuti Innocent ashaka inzira

Nshuti Innocent ashaka inzira 

Ombolenga Fitina ku mupira

Ombolenga Fitina ku mupira

Hakizimana Muhadjili ku mupira

Hakizimana Muhadjili ku mupira

11 ba APR FC babanje mu kibuga

11 ba APR FC babanje mu kibuga

11 ba Musanze FC babanje mu kibuga

11 ba Musanze FC babanje mu kibuga 

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

Habimana Sosthene umutoza mukuru wa FC Musanze

Habimana Sosthene umutoza mukuru wa FC Musanze atanga amabwiriza

Kanamugire Moses na Issa Bigirimana mu mkirere bashaka umupira

Kanamugire Moses na Issa Bigirimana mu mkirere bashaka umupira

Dore uko umunsi wa 10 uhagaze:

Kuwa Gatanu tariki 22 Ukuboza 2017

-Police Fc 1-2 Sunrise Fc 

Kuwa Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2017

-Miroplast Fc 1-1 Rayon Sports

-Bugesera Fc 0-0 AS Kigali  

-Kirehe Fc 0-0 Marines Fc  

-SC Kiyovu 3-0 Etincelles Fc

-Espoir Fc 0-0 Mukura VS  

Kuwa Gatatu tariki 27 Ukuboza 2017

-APR Fc 1-1 Musanze Fc 

-Gicumbi Fc 1-4 Amagaju Fc 

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND