RFL
Kigali

Paul Mucumbitsi washwanye na Apotre Masasu agatangiza itorero rye, yamaze kwimikwa agirwa Apotre-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/12/2017 17:30
2


Paul Mucumbitsi ukuriye itorero Blessing Centre yimitswe ahabwa inshingano zo kuba Intumwa y'Imana (Apotre) nyuma y'umwaka umwe amaze atangije itorero. Ni itorero yatangije nyuma yo gushwana na Apotre Yoshua Masasu.



Kuri Noheli ni ukuvuga kuri uyu wa Mbere tariki 25/12/2017 ni bwo Paul Mucumbitsi yagizwe Apotre mu muhango wahuriranye n'uwo kwizihiza isabukuru y'umwaka umwe itorero Blessing Centre rimaze. Uyu muhango wabereye mu karere ka Kicukiro aho itorero Blessing Centre rikorera. Umuhanzi Aline Gahongayire ari mu bitabiriye ibi birori, gusa Apotre Masasu wahoze akuriye Paul Mucumbitsi ntabwo we yigeze ahakandagira.

Paul Mucumbitsi

Paul Mucumbitsi yimitswe agirwa Intumwa y'Imana (Apotre)

Apostle Paul Mucumbitsi yimitswe na Apostle Musombolwa Robert wo mu itorero CPNM rikorera mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Apostle Paul Mucumbitsi ugiye kuzenguruka isi yamamaza inkuru nziza ya Yesu ari nako atangiza amatorero, nyuma yo kwimikwa akagirwa Apotre, nawe yahise yimika umugore we Mukamunana Mariam amuha inshingano zo kuyobora Blessing Centre mu karere ka Kicukiro, himikwa n'undi uzayobora Blessing Centre muri Paruwasi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Apotre Paul Mucumbitsi

Apotre Paul Mucumbitsi

Apostle Mucumbitsi yatangaje ko agiye kuzenguruka isi yamamaza Yesu

Uko Apostle Paul Mucumbitsi yatandukanye na Apostle Masasu

Paul Mucumbitsi yahoze muri Evangelical Restoration church aho yayoboraga paruwasi ya Kicukiro. Mu mwaka wa 2016 ni bwo humvikanye mu itangazamakuru kudahuza hagati ya Paul Mucumbitsi na Apotre Masasu, kugeza aho Restoration church paruwasi ya Kicukiro icikamo ibice, abakristo bamwe bakurikira Apotre Masasu bajya gusengera kuri Aman Guest house (Na n'ubu ni ho bagisengera aho basimburana n'aba Bishops birukanywe muri Zion Temple), abandi bagumana na Paul Mucumbitsi mu itorero rishya yatangije rya Blessing Centre rikorera ahahoze Restoration church.

Amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko intandaro yo gushwana kwa Apotre Masasu na Apotre Paul Mucumbitsi byaturutse ku nyubako Restoration church/Kicukiro yasengeragamo, aho bivugwa ko ari Paul Mucumbitsi wari warayibatije, hanyuma Paul Mucumbitsi agashaka ko iyo nyubako Restoration yajya iyikodesha ariko Masasu ngo akabyanga.

Hari n'andi makuru avuga ko Masasu yari yamaze kumenya ko Paul Mucumbitsi ashaka gutangiza itorero. Umunsi umwe Apotre Masasu yasengeye ku Kicukiro, yatangaje ko ari bwo bwa nyuma bahasengeye nka Restoration church. Ku Cyumweru cyakurikiyeho abari mu ruhande rwa Masasu bagiye gusengera kuri Amani, abari ku ruhande rwa Mucumbitsi baguma muri urwo rusengero rwahozemo Restoration. Kugeza ubu itorero Blessing Centre rya Paul Mucumbitsi rimaze umwaka kuva aritangije ndetse Paul Mucumbi yamaze kugirwa Intumwa y'Imana (Apostle/Apotre). 

Image result for Apotre Masasu amakuru

Nubwo yatandukanye na Masasu, Paul Mucumbitsi avuga ko Masasu ari umubyeyi we yubaha kuko yamureze ndetse akamwimika

REBA ANDI MAFOTO

Apotre Mucumbitsi nawe yimitse abapasiteri bazafatanya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ntare6 years ago
    Ese aba bo bimikwa nande? Bemeze nka ya ngirwa mwami iba hanze yimitswe numuntu umwe. Rusuferi agira uko akora kabisa
  • 6 years ago
    ahubwo nkaza nyeshyamba ziha amaranka yaba general kandi international community itabazi aba nabo rero nta gahunda bigirira iyo babonye amaturo ntuzamubaze ibindi





Inyarwanda BACKGROUND