Tuyisenge David uzwi nka Davidson yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Sinzagutererana' nyuma y'igihe kitari gito yari amaze asubiyemo 'Hello' y'umuhanzi w'icyamamare ku isi witwa Adele.
Davidson amaze gukora indirimbo zinyuranye zirimo; Ndabibona, Mbikubwire, Hello-cover n'iyi nshya yise Sinzagutererana; Muri iyi ndirimbo 'Sinzagutererana', Davidson avuga ku rukundo ruri hagati y'abantu babiri bakundana aho umwe yizeza mugenzi we ko adashobora kuzamutererana mu rukundo kuko anyuzwe n'urwo amukunda. Amashusho y'iyi ndirimbo yafashwe ndetse atunganywa na Kepler Krix wo muri Crystal Level studio.
REBA HANO 'SINZAGUTERERANA' YA DAVIDSON
TANGA IGITECYEREZO