RFL
Kigali

Satura witegura kumurika album ya mbere yasohoye indirimbo nshya yise 'Z95'-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/12/2017 9:10
0


Umuhanzikazi Muganwa Assumpta uzwi cyane nka Satura ari mu myiteguro yo kumurika album ye ya mbere yise 'Satura' mu gitaramo kizaba umwaka utaha. Kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya yise Z95 izaba iri kuri iyo album.



Muganwa Assumpta ari we Satura yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo ye nshya yayise 'Z95' kuko ifite ubutumwa buri muri Zaburi ya 95. Yagize ati: "Indirimbo yitwa Z95 kuko ifite message iri muri Zaburi 95. Iri kuri album yitwa Satura nzamurika tariki 15/7/2018." Uyu muhanzikazi ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y'igihe gito asohoye 'Satura Ijuru yasubiranyemo n'umuhanzi Brian Blessed waririmbye 'Dutarame'









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND