RFL
Kigali

King Bayo mubyara wa Jules Sentore uba muri Mali yinjiye muri muzika, kuri ubu afite indirimbo ye nshya –YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/12/2017 9:55
0


Ishimwe Soumare Frank cyangwa King Bayo nkuko yitwa mu buhanzi ni umusore w’umunyarwanda ukorera muzika ye muri Mali uyu akaba mubyara wa Jules Sentore wanarerewe iwabo mu bwana bwe nkuko yabitangarije Inyarwanda.com ubwo yatwohererezaga indirimbo ye nshya.



Uyu musore wo mu muryango wa Sentore yerekeje muri Mali ubwo yari agiye kwigayo, nyuma yo kurangiza amasomo ye byabaye ngombwa ko ahita ahatura cyane ko yanahabonye akazi. Icyakora nkuko umuziki uri mu murage w’umuryango wabo, uyu musore yaje gutangira umuziki magingo aya akaba amaze gushyira hanze indirimbo esheshatu.

king bayo

King Bayo mubyara wa Jules Sentore kuri ubu yinjiye muri muzika

King Bayo mu minsi ishize ni bwo yashyize hanze indirimbo ye nshya yise Lover Boy yakoranye n’umuhanzi wo muri Mali witwa Buba. Aganira na Inyarwanda.com yadutangarije ko intumbero ye muri muzika ari ukuzamura umuziki we ku rwego rwa Afurika cyane ko mu bitaramo binyuranye agenda akora by’umwihariko ibyo yakoreye abanyarwanda baba muri Diaspora ya Afurika y’Uburengerazuba bagiye bamushimira ko ashoboye ikibura akaba ari ugushyira ingufu mu muziki we.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA KING BAYO ‘LOVER BOY’







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND