RFL
Kigali

Benshi mu byamamare bitabiriye igitaramo cya Riderman bagize byinshi batangaza kuri uyu muraperi–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/12/2017 8:58
0


Ku wa mbere tariki 25 Ukuboza 2017 ni bwo Riderman yakoze igitaramo gikomeye cyo kumvisha abafana Mixtape ye ya mbere mu gitaramo yise ‘Uburyohe concert’. Iki gitaramo cyaritabiriwe bikomeye cyane ko aho cyabereye muri Petit stade i Remera hakubise hakuzura.



Benshi mu bantu b'ibyamamare baganiriye na Inyarwanda.com bashimye bikomeye uyu muhanzi ku bw’iki gitaramo bamusaba gukomereza aho agejeje ntazigere asubira inyuma. Ubwo baganiraga na Inyarwanda benshi mu byamamare bari bitabiriye iki gitaramo basabye abandi bahanzi kurebera kuri Riderman cyane ko abanyarwanda bakunda muzika.

RidermanPetit Stade i Remera hari hakubise huzuye

Bamwe mu bafite amazina azwi mu muziki nyarwanda baganiriye na Inyarwanda.com harimo; King James, Mico The Best, Queen Cha, Jay C, Bruce Melody, P Fla, Marina, Safi Madiba, Mc P wamamaye, Pacson,Khalfan n'abandi benshi bitabiriye iki gitaramo.

REBA HANO IBYO BENSHI MU BYAMAMARE BATANGAJE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND