RFL
Kigali

Mpundu Bruno yakoze igitaramo cya mbere atungurwa n'ubwitabire, agabirwa inka 4 asabwa gukora ubukwe vuba-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/12/2017 17:44
0


Kuri uyu wa Mbere tariki 25/12/2017 ku munsi mukuru wa Noheli ni bwo umuhanzi Mpundu Bruno yakoze igitaramo cya mbere mu mateka kuba yatangira kuririmba ku giti cye. Ni igitaramo yatunguriwemo mu buryo bukomeye nkuko yabitangarije Inyarwand.com



Iki gitaramo cya Mpundu Bruno cyabereye ku Kicukiro kuri New Life Bible church kuva isaa kumi n'ebyiri z'umugoroba. Kwinjira byari 5000Frw muri VIP ugahabwa na CD y'indirimbo ze na 2000Frw mu myanya isanzwe. Muri iki gitaramo Mpundu Bruno yamurikiyemo album ye ya mbere yise 'Yesu uri Uwera', yari yagitumiyemo umuhanzi w'icyamamare mu karere Munishi Faustin, gusa ntiyabashije kuboneka kuko yagize gahunda z'indi ngo zamutunguye, icyakora Munishi yabibwiye Mpundu Bruno mbere y'iminsi ibiri ngo igitaramo kibe.

Mpundu Bruno

Mpundu Bruno mu gitaramo cye cya mbere

Mpundu

Igitaramo kitabiriwe mu gihe kwinjira byari ukwishyura

 

Kutaboneka kwa Munishi ntibyabujije abakunzi b'umuziki wa Gospel kwitabira ku bwinshi iki gitaramo ndetse ntibyababujije no kwizihirwa bikomeye na cyane ko bari banyotewe no gutaramana na Mpundu Bruno n'abandi baririmbyi yari kumwe nabo aribo Alarm Ministries (aririmbamo), True Promises Ministries, Bosco Nshuti na Ben&Chance. Iki gitaramo kitabiriwe cyane dore ko urusengero rwa New Life Bible Church ku Kicukiro rwari hafi kuzura mu gihe Mpundu Bruno ari cyo gitaramo cya mbere yari akoze mu mateka ye ukongeraho ko no kwinjira byari ukwishyura. 

Mpundu Bruno yahakuye inkwano

Kamwe mu dushya twabereye muri iki gitaramo,ni uko Mpundu Bruno yahakuye inka enye z'inkwano n'indi nkunga iremereye izamufasha mu bukwe bwe. Papa wa Mpundu, umwe mu bari bitabiriye iki gitaramo yakozwe ku mutima n'uburyo cyagenze, ashimira Imana imushoboje kuba mu gitaramo cy'umuhungu we, na cyane ko yigeze kurwara cancer akaremba, akaza kubagwa ubu hakaba hashize imyaka itanu ameze neza. Papa wa Mpundu yahise asaba umuhungu we Mpundu gutegura ubukwe, akazabutaha agihumeka umwuka w'abazima akongera kunezerwa nkuko yanezerewe cyane mu gitaramo cye.

Mpundu

Mpundu Bruno hamwe n'ababyeyi be

Papa wa Mpundu yagize ati:"....Nishimiye cyane igitaramo cya Mpundu, yibwirize igisigaye, nabyo bizabe vuba, mbone ibirori,.." Nyuma y'iryo jambo ry'umubyeyi wa Mpundu Bruno wari usabye umuhungu we gutera ubukwe mu gihe cya vuba, hahise hahaguruka umuntu umwe mu bari muri iki gitaramo nuko agabira inka Mpundu Bruno, nyuma ye hahaguruka abandi batatu nabo bamugabira inka. Inka zoze uyu muhanzi Mpundu yagabiwe muri iki gitaramo ziragera kuri enye.

Muri aba bantu bamuhaye inka harimo na Bishop Dr Fidele Masengo umuyobozi mukuru wa Fousquare Gospel church, nawe wagaragaje ko yaterwa ishema no kuba Mpundu Bruno yakora ubukwe mu gihe cya vuba nkuko byari bisabwe na Papa wa Mpundu wabwiye abari muri iki gitaramo ko yakwishima cyane atashye ubukwe bw'umuhungu we. Ntabwo ari inka gusa zatanzwe ahubwo muri iki gitaramo habonetse n'abandi bemeye kwitangira Mpundu Bruno bamuha imokoda zizatwara abageni mu gihe cy'ubukwe bwe. 

Mpundu Bruno byamurenze,....yabwiye Inyarwanda igihe azakorera ubukwe

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Mpundo Bruno yavuze ko iki gitaramo cye kimuteye imbaraga zo gukora cyane kuko yabonye ko ashyigikiwe mu gihe mbere agitangira umuziki yari afite ubwoba bwinshi. Yashimiye Imana yamwiyeretse, ashimira abamushyigikiye bose kugira ngo iki gitaramo kigende neza. Yanabifurije Noheli nziza n'umwaka mushya muhire. Yagize ati:

Mfashe uyu mwanya nshimira buri muntu uruhare rwe mu kunshigikira muri concert Imana yanteguriye. Uwatanze inama, amafaranga, amasengesho n'ibindi byose byari bikenewe, nabonye Imana mu ruhande rwacu. Abantu baranshigikiye, Imana itajya yibagirwa ibahe umugisha, Uwiteka yadukoreye ibikomeye natwe turishimye, kwa Yesu ni salama. Mbifurije noheli nziza n'umwaka mushya wa 2018.

Mpundu Bruno yunzemo ati: "Concert yagenze neza cyaneee kuko icyanshimishije ni ukuntu habayeho kubaho kw'Imana ndetse n'abantu baje baranyubahishije kabisa isomo nakuyemo ni ukututagira ubwoba cyangwa gucika intege mu murimo kuko hari aho byageze ngira ubwoba ariko ndashima Imana yabanye nanjye muri byose, ngiye gukora cyane, nkore indirimbo nshya, nkore n'ibindi bitaramo." 

Abajijwe igihe azakorera ubukwe nyuma y'aho abisabwe na papa we, Mpundu Bruno yabwiye Inyarwanda.com ko azakora ubukwe umwaka utaha wa 2018, gusa ngo kugeza ubu ntabwo arabona umukunzi. Yagize ati: "Ubukwe mbuteganya umwaka utaha wa 2018, gusa nta mukunzi ndabona"

REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE MU GITARAMO CYA MPUNDU

Bosco Nshuti

Bosco Nshuti mu gitaramo cya Mpundu Bruno

Mpundu Bruno

Abantu bari bahari ku bwinshi ndetse bahagiriye ibihe byiza

Alarm Ministries

Alarm Ministries nawe urabazi mu gusirimba

Mpundo

Mpundu Bruno yacuranze umuziki w'umwimerere

Mpundu

Mpundu Bruno avuga ko Imana yamutangaje

Mpundu BrunoMpundu BrunoMpundu BrunoMpundu Bruno

Bakozweho cyane,.....Mpundu Bruno ati "Yesu ni salama'

Mpundu BrunoMpundu BrunoMpundu BrunoMpundu BrunoMpundu BrunoMpundu Bruno

Rev Dr Mugisha Charles yitabiriye igitaramo cya Mpundu Bruno

AMAFOTO:Byishimo Espoir






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND