RFL
Kigali

KIGALI: Ibirori by’abambaye ‘Ecouteurs’ byabereye mu muhanda byitabiriwe bikomeye–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/12/2017 15:30
0


Muri iyi myaka ya vuba mu Rwanda hari kubera ibirori bitari bimenyerewe aho aba Djs banyuranye bacuranga imiziki ababyitabiriye bakayibyina bambaye ama Ecouteurs ku buryo baba babyina ariko nta midundo yumvikana hanze. Ibi bitaramo rero ni ubwa mbere byari bibereye mu muhanda hagati.



Ibi birori byari bibaye ku nshuro yabyo ya mbere muri Kigali byaberaga mu marembo yo mu kabyiniro k’ahazwi nko kwa Jules i Remera ho mu mujyi wa Kigali ndetse no muri aka kabyiniro. Iki gitaramo cyabaye kuri uyu wa mbere  tariki 25 Ukuboza 2017 cyitabiriwe n’imbaga y’abakunzi b’imyidagaduro cyane ko ubwitabire bwari hejuru nyamara kwinjira nabyo ntabwo ibiciro byari hasi cyane ko itike yo kwinjira yaguraga ibihumbi bitanu kuri buri wese (5000frw). 

Iki gitaramo kitabiriwe n’abantu benshi kandi kiri kubera mu muhanda hagati ubona abantu babyina umuziki icyakora nta rusaku rwumvikana hanze. Ikintu gishya ni uko iki gitaramo kitaranamenyerwa mu Rwanda cyamaze kwigarurira imitima ya benshi kuri ubu cyari gifite umuterankunga dore ko Bralirwa ibinyujije mu kinyobwa cya Heinken aribo bari abaterankunga rukumbi b’ibi birori.

REBA AMAFOTO:

Silent DiscoSilent DiscoSilent DiscoSilent DiscoAba Djs bavangiraga umuziki hejuru mu modokaSilent DiscoSilent DiscoSilent DiscoSilent DiscoSilent DiscoSilent DiscoSilent DiscoSilent DiscoSilent DiscoSilent DiscoSilent DiscoAbafana bari benshi muri iki gitaramo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND