Kuva 2008 ubwo yamurikaga Album ye ya mbere, Riderman yujuje Petit stade, aha byavugwaga ko ari mu bahanzi bafite abafana benshi mu Rwanda. Kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ukuboza 2018 yari inshuro ya munani uyu muraperi ufite abakunzi benshi mu Rwanda akoze igitaramo akuzuza Petit Stade cyane ko n'ubu yongeye kuyuzuza.
Igitaramo cya Riderman cyari cyatumiwemo abahanzi benshi banyuranye nabo bafashe umwanya bagashimisha abakunzi b'umuziki nyarwanda bari bitabiriye igitaramo Riderman yise ‘Uburyohe Concert’ aho yanamurikaga abakunzi be umuzingo we ‘MixTape Filime’. Abahanzi bafatanyije na Riderman ni; King James, Active, Queen Cha, Gabiro Guitar,Jay C, Edouce, Yverry, Khalfan, Marina.
Nubwo Petit stade yari yakubise ikuzura ibiciro ntabwo byari hasi cyane ko kwinjira muri iki gitaramo byari amafaranga ibihumbi bibiri ahasanzwe (2000 Rwf) na bitanu (5000Rwf) mu myanya y’icyubahiro.
Lanie ku rubyiniroMarina na Khalfan bafatanyije kuririmba indirimbo bahuriyemoUmuhanzikazi Miss Erica ku rubyiniroQueen Cha mu gitaramo cya RidermanEdouce ku rubyiniro mu gitaramo cya RidermanActive ku rubyiniroJay C yashimishije abakunzi ba muzikaP Fla yinjiranye na Candy Moon abafana bagaragaza ko bari bamukumbuye bikomeyeYverry ari ku rubyiniroGabiro The Guitar ku rubyiniroAbafana ba Riderman bakatanye umutsima n'umuhanzi bafana bizihiza isabukuru y'imyaka itandatu bamaze bashinze itsinda ry'abafanaRiderman mu gitaramo cyeBruce Melody yafashije Riderman muri iki gitaramoKing James mu gitaramo cya RidermanRiderman yagarutse ku rubyiniro yambaye gutyaAbafana bari bafite ubutumwa bagenera RidermanUmufasha wa Riderman yari yaje kumushyigikiraAbafana bari bakubise buzuye Petit Stade
REBA UKO IGITARAMO CYARI KIMEZE MU MASHUSHO
AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO