Kuri uyu wa Mbere tariki 25/12/2017 Prophet Claude uyobora Itorero Soul Healing Revival church yasangiye Noheli n'abana bato, barasabana bishimira cyane umunsi mukuru wa Noheli.
Prophet Claude yakoze iki gikorwa cy'urukundo cyo gusangira n'abana Noheli mbere y'iminsi micye ngo itorero ayoboye ryinjire mu giterane gisozwa umwaka kizarangwa n'ubuhanuzi. Ni igitaramo kizaba tariki 28-31/12/2017,kizajya kibera ku Gisozi mu Gakinjiro ku Umukindo Center ari naho iri torero rikorera nyuma kwimuka aho ryahoze rikorera i Kacyiru. Ni igiterane cyatumiwemo abakozi b'Imana batandukanye ndetse n'amatsinda anyuranye.
Prophet Claude ubwo yasangiraga Noheli n'abana bato
Prophet Claude ukuriye itorero Soul Healing Revival church ryateguye iki giterane, yabwiye Inyarwanda.com ko iki giterane bagiye kwinjiramo gifite umwihariko utandukanye n'uw'ibindi bajyaga bakoze muri uyu mwaka kuko cyo kizaba ari icyo gusoza umwaka no kwinjira mu mwaka mushya. Yakomeje avuga ko abazakitabira bazashima Imana kubwa byinshi yabakoreye muri uyu mwaka wa 2017 ndetse banakire ubuhanuzi bw'umwaka mushya wa 2018.
Apostle Mupenzi na Prophet Ruzindana ni bo bakozi b'Imana batumiwe muri iki giterane akaba ari nabo bazigisha ijambo ry'Imana. Hatumiwe kandi amatsinda y'abaririmbyi anyuranye aho twavugamo Kingdom of God Ministries izwi mu ndirimbo Sinzava aho uri, Heman Worshipers International izwi mu ndirimbo Nimetosheka na The Power of the cross ikunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo Super power. Aba baririmbyi batumiwe baziyongera kuri Soul Healers worship team yo mu itorero Soul Healing Revival church ryateguye iki giterane.
AMAFOTO UBWO PROPHET CLAUDE YASANGIRAGA NOHELI N'ABANA
Prophet Claude
Abana bishimye cyane
Bafatanyije gukata umutsima mu kwizihiza Noheli
TANGA IGITECYEREZO