RFL
Kigali

USA:Bwa mbere mu mateka Shizzo agiye guhurira na The Ben mu gitaramo, bashobora no gukorana indirimbo

Yanditswe na: Editor
Taliki:25/12/2017 15:27
4


Umuraperi Shizzo ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yishimiye kuba agiye guhurira na The Ben mu gitaramo gisoza umwaka kizabera muri Amerika mu mujyi wa Dayton muri Leta ya Ohio.



Shizzo umaze iminsi yigaragaza cyane mu njyana ya Hiphop dore ko mu kwezi gushize yanamuritse album ye ya kabiri yise “Run Diaspora“ ubu aritegura gutaramira abanyarwanda bazitabira igitaramo cya The Ben kizabera muri Dayton muri Leta ya Ohio. Ni igitaramo kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30/12/2017, kwinjira akaba ari amadorali 40-50 naho mu myanya y’icyubahiro, kwinjira bizaba ari amadorali 60 ya Amerika.

UMVA HANO 'RUN DIASPORA' YITIRIWE ALBUM YA KABIRI YA SHIZZO

Shizzo

Umuraperi Shizzo atewe ishema no kuba agiye gusangira stage na The Ben

Iki gitaramo kizatangira mbiri z'ijoro kugeza saa kumi n'imwe za mu gitondo. Mu kiganiro Shizzo yagiranye na Inyarwanda.com yavuze ko guhurira na The Ben ku rubyiniro ari iby'agaciro kenshi kuko kuri we The Ben ari umuhanzi akunda cyane kandi yigiraho byinshi mu muziki nyarwanda kandi akaba ari umuntu asanzwe aziho ubuhanga bwinshi. Mu buzima busanzwe Shizzo na The Ben basanzwe ari inshuti nubwo batabonana cyane kubera amashuri na gahunda za muzika bahoramo.

The Ben

The Ben yiteguye gutaramira abanyarwanda baba muri Amerika

Shizzo aheruka guhura na The Ben muri 2014 muri Leta ya Chicago. Shizzo twamubajije niba hari indirimbo ateganya kuzakorana na The Ben atubwira ko ntakidashoboka ati “Igihe nikigera Imana izabijyamo, nkuko yagiye muri byose maze kugeraho“ Shizzo yarangije yifuriza abakunzi bamuzika nyarwanda Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2018. Yasoje avuga ko iki gitaramo cy'amateka agiye guhuriramo na The Ben, ateganya kukigaragarizamo ubuhanga bwinshi imbere y'abanyarwanda batuye muri Amerika bazakitabira.

Shizzo

Muri 2014 ni bwo Shizzo aheruka guhura na The Ben

Shizzo

Shizzo ni umwe mu bahanzi nyarwanda baba hanze bahagaze neza mu muziki

Shizzo

Igitaramo Shizzo yatumiwemo na The Ben

The Ben

Igitaramo The Ben agiye gukorera muri Amerika

REBA HANO 'WOW' YA SHIZZO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eric musabimana6 years ago
    Umusaz shizzo go and kill it my brother . Ndabyishimiye sana
  • Fiona fifi6 years ago
    Benndahabaye for you chr
  • Patrick iriho6 years ago
    Ibizimizo for life iyo collabo irakenewe igisa
  • ishimwefabrice6 years ago
    bizababishimishije





Inyarwanda BACKGROUND