RFL
Kigali

Marina yashyize hanze indirimbo ‘Decision’ yakoranye na Papito umuraperi w’umunyabigwi muri Tanzania–YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/12/2017 11:46
1


Hari ku itariki 14 Ukwakira 2017 ubwo umuhanzikazi Marina yakoranaga amashusho y’indirimbo n’umuraperi w’umunyabigwi muri Tanzania uzwi ku izina rya ‘Papito’, uyu akaba umuraperi wubatse amateka muri aka karere binyuze mu itsinda yabarizwagamo rya ‘Klear Kut’. Kuri ubu iyi ndirimbo ikaba yamaze kugera hanze.



Uvuze Papito abakiri bato byabagora kumwumva ariko abari bazi muzika muri 2001 kuzamura ni bo baba abagabo bo guhamya ubwamamare n’ubuhanga bw’uyu muraperi na bagenzi be babanaga mu itsinda rya Klear Kut harimo na Navio umuraperi ukomeye w’i Bugande.  Benshi mu batari basanzwe bamuzi n'ubundi basobanukiwe uyu muraperi ariko n'ushaka kumenya ko akomeye yakumva indirimbo ya Riderman yitwa ‘AMATOPITO’, Papito aba avugamo ni uyu wo muri Tanzania wari warafashe Hip Hop yo mu karere.

MarinaPapito na Marina bafashe amashusho y'iyi ndirimbo

Papito mu minsi ishize nibwo yari mu Rwanda aho yari yaje gusura inshuti ye ya cyera Pastor P, ubwo yageraga iwe yasanze uyu mu producer ari gutunganya indirimbo nshya ya Marina yise ‘Decision’ maze uyu muraperi wo muri Tanzania wari umaze kuryoherwa n’iyi ndirimbo asaba Pastor P ko yashyiramo igitero cye maze aririmbyemo yumva biraryoshye bituma bamenyesha nyiri indirimbo baba bakoranye indirimbo gutyo.

Marina

Kuri ubu iyi ndirimbo bise Decision yamaze kugera hanze aho igikurikiyeho ari uguha abafana b’umuziki amashusho yayo cyane ko nayo ahari yanarangiye nkuko Bad Rama umujyanama wa Marina yabitangarije Inyarwanda.com ubwo yari azanye iyi ndirimbo ngo aya mashusho ntabwo azatinda kujya hanze.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA MARINA NA PAPITO 'DECISION'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jc6 years ago
    Uyu mukobwa urata uruda rungana kuriya.nage muri gym





Inyarwanda BACKGROUND