RFL
Kigali

Diplomate wari umaze igihe aboshywe n’amasomo yasohoye amashusho ya ‘Kebuka ngufotore’–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/12/2017 22:39
2


Diplomate ni umuraperi wamamaye kuva mu myaka ya 2009, icyakora nyuma yaje gusa n'ugabanyije umuvuduko yakoreragaho, aza no gutangira amashuri kugeza magingo aya uyu muhanzi wo mu njyana ya Hip Hop wari waraboshywe n’amasomo yabwiye Inyarwanda ko nyuma yo kuyasoza ubu agiye kugaruka mu muzika n’imbaraga ze zose.



Diplomate ku ikubitiro akaba yahise ahera ku ndirimbo yari yarakoranye na Gisa cy’Inganzo ‘Cyebuka ngufotore’, kuri ubu Diplomate ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Kiwundo Entertainment yamaze gushyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo mu rwego rwo gusoza umwaka ahaye impano abakunzi be ku buryo binamwongerera imbaraga zo kuzatangira undi mwaka ahagaze bwuma.

dip g

Diplomate uzwi na none nka Diplomate

Diplomate yashyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo mu gihe yari yarafashwe cyera cyane ko Gisa cy’Inganzo ugaragaramo muri iyi minsi afunze aho akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge. Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Trackslayer mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na Spark G. 

REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kevin6 years ago
    U did it ma boy due courage gusa 2018 nizere ko ari iyawe kabisa
  • Jimmy6 years ago
    ko mu ttubwiye se aho yafatiye arya mashusho?





Inyarwanda BACKGROUND