RFL
Kigali

Sauti Sol bagombaga gukorana ikiganiro n’abanyamakuru i Kigali bagisubitse batangaza igihe bazagerera mu Rwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/12/2017 22:36
0


Kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2017 abanyamakuru b’imyidagaduro hano mu Rwanda batumiwe mu kiganiro n’itsinda rya Sauti Sol, iki kiganiro cyagombaga kuba kuri iki cyumweru tariki 24 Ukuboza 2017 kuri Convention Center icyakora gisubikwa ku munota wa nyuma bamaze kubona ko bigoranye cyane ko bari banafite izindi gahunda zabagonze.



Aha abari gutegura igitaramo cyiswe ‘New Year Count Down’  Sauti Sol izahuriramo na Yemi Alade batangarije Inyarwanda.com ko iki kiganiro n’abanyamakuru cyasubitswe kuko aba basore bihutaga cyane kandi uburyo bwo kubona indege ijya muri Kenya bugoranye, bityo aha akaba yahamije ko aba bahanzi bazagera mu Rwanda tariki 30 Ukuboza 2017bakazamara mu Rwanda iminsi itatu cyane ko bazahava tariki 1 Mutarama 2018.

yemi alade

Iki gitaramo cya Kigali Count Down ubusanzwe kiba mu ijoro rya tariki 31 Ukuboza rishyira iya 1 Mutarama, ibi ni nako bimeze uyu mwaka dore ko iki gitaramo kizaba mu ijoro rya tariki 31 Ukuboza 2017 rishyira 1 Mutarama 2018, aho aba bahanzi twavuze haruguru kimwe n'abandi bazagenda bongerwaho ba hano mu gihugu bazataramira abatuye umujyi wa Kigali bakarasa umwaka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND