RFL
Kigali

Gahunda yo guhuza abarebwa n’iterambere rya Cricket mu Rwanda izaba ngaruka mwaka

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/12/2017 22:35
0


Eddie Balaba Mugarura perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda (RCA) avuga ko igikorwa cyo guhuriza hamwe abafite inshingano zo guteza imbere siporo bahereye mu mashuli kizajya kiba buri mwaka kugira ngo banoze gahunda bityo ngo bijye byoroha mu kureba niba ibyo biyemeje barabigezeho.



Byari mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA ubwo hasozwaga inama yari yahurije hamwe abafite aho bahurira n'iterambere rya Cricket bigira hamwe uko bakora ingengabihe y'umwaka wa 2018 banareba uko umwaka w'imikino 2017 wabagendekeye. Mu magambo ye yatangiye agira ati:

Ubu turi ku musozo w’umwaka wa 2017, muri asosiyasiyo ya Cricket mu Rwanda twateguye umunsi ngo duhuze abalimu bafite inshingano zirimo siporo. Twabahamagaye mu nama ubu twagize ikiganiro dutegura gahunda z’umwaka wa 2018, ni igikorwa twifuza kuzajya tugira buri mwaka ku buryo dutangira umwaka dufite gahunda izwi n’abayishinzwe kuko byatworohereza mu gushyira inshingano mu bikorwa

Eddie Balaba Mugarura umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umukino wa Cricket mu Rwanda (RCA)

Eddie Balaba Mugarura umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umukino wa Cricket mu Rwanda (RCA)

Eddie Balaba kandi yakomeje avuga ko umwaka wa 2017 muri Cricket wagenze neza by’umwihariko ngo mu bigo bagiye bahabona abana benshi bafite impano. Yagize ati: “Umwaka wa 2017 muri rusange wagenze neza, twageze kuri byinshi muri Cricket ariko cyane mu mukino wo mu mashuli. Twagize amarushanwa y’ibigo by’amashuli yabaye muri Kamena na Kanama yibarirwa n’amakipe 11 yarimo atandatu y’abahungu n’atanu y’abakobwa. Twabonyemo impano nyinshi biduha ikizere mu myaka iri imbere”.

Agaruka ku kibazo cy’ibikoresho n’ibindi nkenerwa, Balaba yavuze ko kuri ubu bafite abaterankunga bava mu gihugu cy’u Bwongereza bazajya babafasha muri gahunda yo kubatera inkunga kandi ko na RCA ubwayo izajya igura ibikoresho ikabitanga aho bikenewe.

Benimana Innocent  umwarimu muri FAWE Girls School i Gahini avuga ko hari icyizere ko umukino wa Cricket uzagera igihe ukaba umukino ukundwa n’abanyarwanda kuko ngo gahunda yo guhera mu bana bakiri bato bizatuma bawukunda bakanawukwirakwiza mu gihe bazaba bamaze kuwumenya. Gusa Benimana yanavuze ko hakiri imbogamizi zijyanye n’ibikoresho. Ati:

“Urebye Cricket muri FAWE ihagaze neza kuko mu ntara y’iburasirazuba yose muri Mini-Cricket nitwe dufite igikombe mu rwego rw’abakobwa. Twitabiriye ingando za Cricket zabaye muri Kanama uyu mwaka.  Imbogamizi nuko umukino ari mushya no mu Rwanda abawuzi ni bacye, ariko nk’ubu twishimira yuko batangiriye mu mashuli bityo umukino ukazagenda umenyekana buhoro buhoro. Izindi mbogamizi ni izisanzwe ni ibibuga bicye n’ibioresho”.

Benimana avuga ko kuba umukino wa Cricket warashyizwe ku ngenga bihe y’imikino yo mu mashuli ari intambwe nziza izabafasha kongera ingufu mu gutegura amakipe azajya ahagararira ibigo.

Rurangwa Landry ushinzwe itera mbere rya Cricket mu ntara y’amajyaruguru akaba n’umutoza wa Charity Women Cricket Club, avuga ko umwaka wa 2017 wabaye mwiza cyane mu itera mbere ry’abana mu kibuga kuko bagize n’abakinnyi mu ikipe y’igihugu. Yagize ati:

Urwego rwa Cricket mu majyaruguru mu mwaka wa 2017 byabaye byiza cyane kuko twatangiye mu majyaruguru mu 2015 ariko kugeza ubu tumaze kugira amakie y’abana mu nzego zitandukanye kandi baranakina neza. Byatanze umusaruro kuko mu Karere ka Rulindo mu murenge wa Kinihira ubu dufite abakobwa babiri bakinira ikipe y’igihugu bakiri munsi y’imyaka 17, dufite abana batanu baba muri Academy ya RCA kandi dufite n’abana batatu bakina muri U19.

Rurangwa yasoje avuga ko ubu umukino wa Cricket umaze kumvwa n'ababyeyi bo mu ntara y'amajyaruguru kuko borohereza abana kuba bajya gukina cyane abatuye mu murenge wa Kinihira kandi ko bitanga ikizere cy'umukino mu myaka iri imbere.

Mushumba Charles umuyobozi wa tekinike wungirije mu ishyirahamwe Nyarwanda ry’imikino yo mu mashuli (FRSS) yari yitabiriye iyi gahunda, yavuze ko umukino wa Cricket babona utanga ikizere kandi ko bizeye ko uzatanga umusanzu mu kongera ibikombe mu mikino yo mu karere.

“Cricket koko ni umukino mushya mu Rwanda ariko si mushya mu karere u Rwanda rurimo. Ubona aria bantu bafite gahunda nziza igendanye n’inyota yo gushaka gutera imbere. Muri FRSS twizera ko mu gihe u Rwanda ruzaba ruhatana n’ibindi bihugu mu mikino y’amashuli (FEASSA) bizadufasha kongera ibikombe”.

Mushumba Charles umuyobozi wa tekinike wungirije muri FRSS

Mushumba Charles umuyobozi wa tekinike wungirije muri FRSS

Mushumba yavuze ko akenshi muri FEASSA u Rwanda rutaba urwa mbere bitewe nuko haba hakinwe ubwoko bucye bw’imikino bityo ugasanga nka Uganda bagize ibikombe byinshi kuko bagira imikino itaba mu Rwanda.

Ni inama yateranye kuwa Gatanu

Ni inama yateranye kuwa Gatanu

Rurangwa Landry ushinwe itera mbere rya Cricket mu majyaruguru

Rurangwa Landry ushinzwe itera mbere rya Cricket mu majyaruguru

Landry yishimira ibitekerezo byatangwaga mu nama

Landry yishimira ibitekerezo byatangwaga mu nama 

Eddie Balaba Mugarura umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umukino wa Cricket mu Rwanda (RCA) avuga ko umwaka wa 2017 wagenze neza

Eddie Balaba Mugarura umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umukino wa Cricket mu Rwanda (RCA) avuga ko umwaka wa 2017 wagenze neza

Habineza Tharcisse ushinzwe siporo y'amashuli mu gice cy'amajyaruguru y'u Rwanda

Habineza Tharcisse ushinzwe siporo y'amashuli mu gice cy'amajyaruguru y'u Rwanda

AMAFOTO:Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND