RFL
Kigali

Beauty For Ashes basohoye amashusho y'indirimbo ya Noheli 'Christmas' (Child God)-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/12/2017 9:19
0


Itsinda Beaty For Ashes rihimbaza Imana mu njyana ya Rock kuri iki Cyumweru tariki 24/12/2017 ryashyize hanze amashusho y'indirimbo ya Noheli mu rwego rwo kwifatanya n'abatuye isi kwizihiza Noheli aho abakristo baba bibuka ivuka rya Yesu Kristo.



Beauty For Ashes ni itsinda ryamamaze mu ndirimbo; Siripurize, Turashima, Ni uwa mbere n'izindi. Indirimbo nshya Beauty For Ashes bashyize hanze iri kumwe n'amashusho yayo, yitwa 'Christmas' (Child God), bakaba bavugamo uburyo Imana yaje ku isi mu ishusho y'umuntu kubw'urukundo yakunze abari mu isi, Messiah akaza ku isi asize icyubahiro yari afite my ijuru. 

Beauty For Ashes basohoye amashusho y'iyi ndirimbo nyuma y'iminsi micye indirimbo yabo 'Yesu ni sawa' itwaye igihembo muri Groove Awards Rwanda 2017 nk'indirimbo ifite amashusho meza (Best video of the year). Mu mashusho y'iyi ndirimbo yafatiwe i Rubavu ku kiyaga cya Kivu ntabwo hagaragaramo Amanda Fung bitewe nuko muri iyi minsi ari kubarizwa muri Canada. 

REBA HANO 'CHRISTMAS' (CHILD GOD) YA BEAUTY FOR ASHES







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND