RFL
Kigali

Igitaramo cya Knowless na Bruce Melody cyabuze abafana, itangazamakuru rirakumirwa–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/12/2017 9:44
26


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2017 ni bwo mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya Kigali Convention Center habereye igitaramo cyiswe Holiday Cheer cyaririmbyemo Bruce Melody ndetse na Knowless bari bihurije hamwe icyakora imigendekere yacyo yo ntiyagenze neza cyane ko cyabuze abafana mu buryo bukomeye.



Iki gitaramo cyahuje abahanzi bahuriye kuri final y’igikombe cya Primus Guma Guma Super Star5, benshi batekerezaga ko kiri bwitabirwe n’abantu batagira ingano, ariko abahanga muri ruhago ubundi bavuga ko ikibuga kitabeshya, ni nako mu muziki biba bimeze ushatse wavuga ko urubyiniro narwo rutabeshya cyane iyo uzi ko ufite abafana wategura igitaramo ukabona abantu watekerezaga ntibageze, uzi ubwenge watangira gutekereza aho ibintu biri gupfira.

Tugarutse kuri iki gitaramo ubusanzwe ahari hateguwe ibyicaro by’abantu batari munsi y’ibihumbi bitatu hari byibuza abantu batarenze magana atatu ugereranyije mu mibare tutigeze tubarura neza. Abantu bari bake cyane ku buryo imyanya itari yicawemo ishobora kuba yari ikubye inshuro hafi icumi iyari yicawemo. Icyakora ku rundi ruhande abahanzi baririmbye neza ibintu ubona ko bitoje igihe kinini mu gitaramo cyari giciyemo ibyiciro kandi biri kuri gahunda.

Iki gitaramo cyatangijwe n’umugabo ucuranga piano ndetse na Saxophone acuranga indirimbo za Noheli, aha hari ahagana mu ma saa kumi n'ebyiri ubona bagitegereje ko abantu bitabira ari benshi. Nyuma Bruce Melody na Knowless bahise bajya ku rubyiniro ubona bacungana n’amasaha ariko nanone hari hagitegerejwe abantu na cyane ko icyumba cyabereyemo igitaramo cyari kicyambaye ubusa, aba bahanzi baririmbye bafatanyije indirimbo ebyiri, Sinzakwibagirwa ya Knowless na Ntundize ya Bruce Melody.

REBA HANO AGACE GATO K'IGIHE KNOWLESS YASUBIRAGAMO INDIRIMBO ZA KARAHANYUZE

Izi ndirimbo bafatanyije ubwo zari zirangiye, Bruce Melody yavuye ku rubyiniro asigaho Knowless Butera waririmbye indirimbo umunani akabona guharira nanone urubyiniro Bruce Melody waririmbye indirimbo esheshatu, bagenda bahererekanya urubyiniro kugeza ubwo igitaramo cyaje gusozwa hafi saa tanu z’ijoro. Nyuma aba bahanzi baririmbye indirimbo Deep in love bahuriyeho.

Iki gitaramo cyabuze abafana ariko cyari kitabiriwe n'abandi bahanzi barimo Dj Pius, Danny Vumbi, Dream Boys na Rwasa ukina filime. Icyakora nanone kimwe mu byo abateguye iki gitaramo banenzwe bikomeye ni ugukumira itangazamakuru kuba ryafata amakuru y’imigendekere y’iki gitaramo cyane ko hinjiraga uwo bashatse ariko nawe yageramo imbere agasanga yakumiriwe hari aho atemerewe gufata amakuru cyane ko abanyamakuru mbarwa bari bemerewe kwinjira bari bagenewe imyanya mu bafana.

REBA AMAFOTO Y’IKI GITARAMO:

knowlessUbwo igitaramo cyatangiraga ni uku mu cyumba byari byifasheknowlessNo mu myanya y'icyubahiro hasaga nahenda kuzura hari ameza atari yicayeho abantuknowlessAbanyamakuru Mahoro Nasri na William Kadu ba Flash fm bari muri mbarwa bicaye muri izi ntebeknowlessIntebe ni uku zasaga imbere ni Knowless na Bruce Melody ku rubyiniroBruce MelodyknowlessknowlessNubwo abahanzi baririmbaga neza wumvaga batera bakiyikiriza kubera ubuke bw'abantu knowlessknowlessknowlessknowlessknowlessknowlessLion Imanzi niwe wayoboye iki gitaramoknowlessknowlessknowlessknowless

knowlessBageze aho bashyiramo imyambaro ya karahanyuze batangira no kuririmba izi ndirimbo za karahanyuzeknowlesskknowlessknowlessBake baje muri iki gitaramo bari babukereyeknowlessknowlessknowlessknowlessBruce Melody yazanye Jay C baririmbana indirimbo bakoranyeknowlessknowlessKnowless na Bruce Melody bahuriye muri iki gitaramo bahoberanyeknowlessknowlessIsrael Mbonyi bamusabye kuzamuka ku rubyiniro baririmbana imwe mu ndirimbo zeknowlessUmukinnyi wa Filime Dennis Rwasa na Aline GahongayireknowlessDennis Rwasa na Ambasaderi Olivier Nduhungirehe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘IburasirazubaknowlessDanny Vumbi, Umufasha we akaba n'umujyanama we mu bya muzika,Umunyamakuru wa RBA Lucky Nzeyimana na Mahoro Nasri ukorera Flasha fm

AMAFOTO: NSENGIYUMVA Emmy -Inyarwanda Ltd






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aime 6 years ago
    Bibaje baraheza itangazamakuru biyibagijeko ariryo ryabagize ibitangaza ni ntwarane koko barambaje kdi nabemeraga pe
  • Bbbbb6 years ago
    Ababo twarabahaze kbs!!
  • Ange6 years ago
    Mbega kuraburiza.ndumiwe peeee ukuntu cyamamajwe gusaaaa.nibihanganee
  • Karly6 years ago
    Ariko abanyamakuru mugira amashyari koko! Hhhhhh uraphotora Intebe igitaramo kitaratangira ngo babuze abafana??? Hanyuma se twe twari duhari turiki?? Narumiwe koko! Anyways rata mwadukoreye agashya, byonyine kutwinjiza muri convention ni noheri kandi mwakoze pe. Tubarinyuma muri abambere
  • Jule6 years ago
    Ngaho ngo ubukwe si igitaramo ,ngaho ngo umwana wabo ni akataraboneka nta muntu wemerewe kumubona ...buriya utuntu nkaturiya abazi ubwenge baduta mugutwi none s niba umuntu umucyenera kuko habaye igitaramo gusa ubwo uwo muntu we yaba atagira ubwenge bwokwanalysa situation..rwose knowless nashyire umupira hasi
  • Dudu6 years ago
    Yooo,bihangane ndabona baraburije,gusa bibabere isomo bashake aho bipfira,ibitaramo bimaze kuba iyi December byose kugeza ubu byitabirwaga cyane,none dore bo baburiwe pe?ni ukuba badakunzwe se? Cg ??
  • yawe6 years ago
    hahah ngirango urabibonye ko Charly na Nina aribo ubu bayoboye muzika y'abakobwa mu Rwanda knowless igihe cyawe disi cyararangiye yoooohh
  • gigi6 years ago
    mbega disi mbonye izi ntebe zambaye ubusa nibuka ukuntu mu gitaramo cya chary na nina ukuntu twari twabuze naho duhagararara numva Knowless arambabaje
  • Rumanyika6 years ago
    Ntabwo waba waraye ugiye kureba kayirebwa na kidumu ngo umunsi ukurikiye ujye kureba knowless rwose ni nko kuba waraye uriye three course dinner ya Radissonblue ukabyuka urya amandazi ya 50,
  • Keza6 years ago
    Njya nibuka avuga ngo ubukwe bwanjye si concert! !!!hahahah
  • JoJo6 years ago
    Yoooooh mbega mbegs
  • 6 years ago
    Njyewe narimpari nubwo abantu batitabiriye Arimo abaje twanyuzwe pe Organization pafomance byari akataraboneka we love you Bruce and butera
  • 6 years ago
    Iseseme yambere nyiterwa nuyu NGO nimbonyi
  • Bizimana6 years ago
    Ndagira inama abahanzi bacu kudahanika ibiciro barebe ko batazabona abafana! Nibamenye uko ubukungu bw'igihugu bwifashe. Bikwigereranya n'abanyamahanga.
  • daniel6 years ago
    ntibabizi bari babona se ahubwo ,ubwiyemezi bwa kina bizarangira batuje
  • kasuku6 years ago
    Ewana ibi babyita kimwe kimwe Knowless yiyamye abantu mubukwe bwe ngirango muzi ubwiyemezi bari babufitemo muribuka namagambo abantu bamwandikagaho kumbuga nkoranyambaga none ateguye igitaramo abura abafana kandi ntako atagize ngo kigende neza ubwo bimubere isomo kubaho nukubana uwo udashaka uyumunsi ejo ushobora kumukenera, ngaho nawe bwira uretse gukabya nigute utegura igitaramo ugakumira abanyamakuru?
  • dada6 years ago
    Abantu Bari bibereye mukiyaga Bari gutembera mubwato babyinira hejuru yamazi namwe ngo baraza mugitaramo cya Knowless' ahubwo kuki mutagiyeyo gutara amakuru!!!!?
  • mary kay6 years ago
    Ubukwe bwange si concert.concert yange si ubukwe.hhhh iyo ushaje uba ushaje niyo uhamagaye ntiwitabwa
  • Emily 6 years ago
    Burya ngo akebo kajya iwamugarura njyewe abo bahanzi ntaribi ahubwo ikibazo nuwo producer clement uba udashaka ko ibyigenzi tubimenya aha turi muri monde ya showbiz aho umufana aba agomba kumeny icyo umuhanzi akunda yakoze uwo munsi cyose cg muri S. I. A muba mudashaka kubangamira iperereza harya..... Courage mukoze muhishe wenda abazi kureba kure bazabizamukirah bayary nabo ...N. B when Someone try to make a mistake don't interrupt him
  • Ishyari6 years ago
    Aba birasi ngo ni Clement na Knowless bajye bumva ko gucisha bugufi ari bwo bwenge. Bibuke ibigambo bahuraguye bavuga ngo ubukwe bwabo si Concert! Natwe rero rwazirikanye ko Concert atari ubukwe. Hari habaye amakwe menshi aruta ayo manjwe yabo. Mbabajwe cyane na Melodie wabigendeyemo





Inyarwanda BACKGROUND