Ikipe ya Kiyovu Sport yafashe umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 20 nyuma yo kunyagira Etincelles FC ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa cumi wa shampiyona waberaga ku kibuga cya Mumena.
Etincelles FC yaje i Kigali ifite icyizere nyuma yo gutsinda Rayon Sports, yatangiye itsindwa igitego ku munota wa 19’ gitsinzwe na Mugheni Kakule Fabrice wahise yuzuza ibitego bine (4) muri shampiyona bituruste kuri koruneri yatewe na Habyarimana Innocent.
Igitego cya kabiri cya Kiyovu Sport cyabonetse ku munota wa 48’ gitsinzwe na Nizeyimana Jean Claude mbere yuko Moustapha Francis areba mu izamu ku munota wa 90’ w’umukino ku mupira yari ahawe na Nizeyimana Djuma awuvanye ku ruhande rw’iburyo.
Nyuma y’umukino, Ruremesha Emmanuel umutoza mukuru wa Etincelles FC yabwiye abanyamakuru ko uburyo abakinnyi bitwaye byamutunguye kuko ngo yaketse ko ari umunaniro bityo ngo kuba batsinzwe yaboneraho gusaba abafana imbabazi.
“Ni ibintu bitoroshye kubisobanura kuko nkurikije uko twari tumeze ku mukino wa Rayon Sports, umukino twakinnye uyu munsi wibazaga niba ari Etincelles bikakuyobera. Wabonaga bameze nk’abantu barushye cyane kuko twanakoresheje ingufu nyishi ku mukino wa Rayon Sports. Uyu munsi nabwira abakunzi bacu ko nabasaba imbabazi kubera ko iyi ntabwo ari Etincelles bari bizeye”. Ruremesha Emmanuel
Cassa Mbungo Andre we yashimye abakinnyi be babashije kwinjiza abafana mu minsi mikuru kandi ko Abayovu bose abifuriza iminsi mikuru myiza n’umwaka mushya muhire.
“Njyewe ibintu by’umunaniro ntabwo nabitindaho cyane. Iyo tugize ibiruhuko nk’ibi ikibazo ni umwuka abakinnyi bagumana wo kuguma mu kibuga ariko kubategura biba ari byiza, gusa niyo wategura abakinnyi batari bukine, urwego ruramanuka. Urabona ko twagendaga tuzamuka uko umukino wagendaga. Abakinnyi ndabashimira ko bitwaye neza kandi nkabifuriza Noheli n’umwaka mwiza”. Cassa Mbungo
Cassa Mbungo yakinaga uburyo butuma Etincellles FC ihora ku gitutu cyo gusatirirwa, yari yafashe Kalisa Rachid na Mugheni Kakule Fabrice abaha amabwiriza yo gukina basa naho bisunika bajya imbere, Rachid Kalisa yari afashwe na Niyonsenga Hackim Diemme mu gihe Mugheni Kakule Fabrice wabonaga acunzwe cyane na Gikamba Ismael.
Ruremesha yari yakoze impinduka ebyiri gusa mu bakinnyi babanje mu kibuga bakina na Rayon Sports kuko Mbonyigabo Regis yaje muri 11 asimbura Nsengiyumva ILshalde wari warujuje amakarita atatu y'umuhondo.
Muri uyu mukino, Nizeyimana Jean Claude yahawe ikarita y’umuhondo mu gihe ku ruhande rwa Etincelles FC zahawe; Akayezu Jean Bosco, Nahimana Isiaq, Nduwimana Michel na Djumapili Iddy.
Mu gusimbuza, Ruremesha yaje gukuramo Niyonsenga Ibrahim ashyiramo Mugenzi Cedric Ramires, Issac Muganza asimbura Nahimana Isiaq mu gihe Uwase Jean Marie Vianney yasimbuye Nduwimana Michel.
Muri Kiyovu Sport, Habyarimana Innocent yasimbuwe na Moustapha Francis wanatsinze agashinguracumu, Nizeyimana Jean Claude asimburwa na Vino Ramadhan naho Maombi Jean Pierre asimbura Nizeyimana Djuma wagize ikibazo cy’imvune.
AS Kigali yagiye i Nyamata igwa miswi na Bugesera FC banganya 0-0 bituma Kiyovu Sport banganyaga amanota 17 ihita igira 20 bityo Eric Nshimiyimana n’abahungu be basigarana 18. APR FC iraguma ku mwanya wa gatatu n’amanota 16 mbere yo kwakira FC Musanze kuko Rayon Sports nayo yaguye miswi na Miroplast FC banganya igitegio 1-1 i Gikondo.
Abakinnyi babanje mu kibuga:
SC Kiyovu: Ndoli Jean Claude (GK, 19), Uwihoreye Jean Paul 3, Ahoyikuye Jean Paul 4 , Mbogo Ali 18, Ngirimana Alex 15, Rachid Kalisa 8, Habamahoro Vincent 13, Mugheni Kakule Fabrice (C, 17), Hbayarimana Innocent 11 , Nizeyimana Djuma 9 na Nizeyimana Jean Claude 14.
Etincelles XI: Nsengimana Dominique (GK, 35) Gikamba Ismael 5, C, Akayezu Jean Bosco Welbeck 18, Nahimana Iddy 11, Kayigamba Jean Paul 22, Mbonyingabo Regis 7, Jumapili Iddy 3, Tuyisenge Hackim 25, Mumbele Saiba Claude 13, Nduwimana Michel 2 na Niyonsenga Ibrahim 17.
Abakinnyi basuhuzanya
11 ba Kiyovu Sport babanje mu kibuga
11 ba Etincelles FC babanje mu kibuga
Abakapiteni batombola ibibuga
Abasifuzi n'abakapiteni
Abasimbura ba Kiyovu Sport
Cassa Mbungo n'abungiriza be
Ruremesha Emmanuel n'abamufasha muri Etincelles FC
Abasimbura ba Etincelles FC
Ruremesha yasabye imbabazi abafana ba Etincelles FC nyuma yo gutsindwa
Rachid Kalisa intwaro ya Kiyovu Sport muri uyu mwaka w'imikino
Uwihoreye Jean Paul ahanganye na Jean Bosco Akayezu bahoranye muri Police FC
Mugheni Kakule Fabrice ni we wafunguye amazamu
Mbonyingabo Regis (mu kirere) yari yagarutse
Mbogo Ali yugarira
Nizeyimana Djuma wa Kiyovu Sport hagati mu bakinnyi ba Etincelles FC
Nizeyimana Jean Claude watsinze igitego cya kabiri
Moustapha Francis yishimira igitego
Moustapha Francis mu kirere ashaka umupira
Tuyisenge Hackim na Rachid Kalisa bumvana
Abakinnyi ba Kiyovu Sport bishimira igitego
Gikamba Ismael kapiteni wa Etincelles FC
Mu myanya y'icyubahiro ku kibuga cya Mumena
Mugenzi Cedric Ramires mu kirere ku mupira
Abafana ba Kiyovu Sport
Gikamba Ismael imbere ya Rachid Kalisa
Kalisa Rachid hagati mu kibuga arwana kuri Kiyovu Sport
Cassa Mbungo Andre atanga amabwiriza
Abafana ba Kiyovu Sport bahawe umunsi mukuru
Ruremesha Emmanuel atanga amabwiriza
Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona
Dore uko umunsi wa 10 uhagaze:
Kuwa Gatanu tariki 22 Ukuboza 2017
-Police Fc 1-2 Sunrise Fc
Kuwa Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2017
-Miroplast Fc 1-1 Rayon Sports
-Bugesera Fc 0-0 AS Kigali
-Kirehe Fc 0-0 Marines Fc
-SC Kiyovu 3-0 Etincelles Fc
-Espoir Fc 0-0 Mukura VS
Kuwa Gatatu tariki 27 Ukuboza 2017
-APR Fc vs Musanze Fc (Stade de Kigali, 15h30’)
-Gicumbi Fc vs Amagaju Fc (Stade Gicumbi, 15h30’)
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO