RFL
Kigali

Umuvugabutumwa Nick Vujicic wavutse adafite amaguru n’amaboko yibarutse impanga-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/12/2017 19:21
3


Umuvugabutumwa ku rwego mpuzamahanga Nicholas James uzwi nka Nick Vujicic ufite ubumuga bw'amaguru yombi ndetse n’amaboko yombi, ari mu byishimo bikomeye kuko yibarutse impanga z'abakobwa babiri, bakaba biyongera ku bandi bana babiri afite..



Tariki 18/12/2017 ni bwo umuvugabutumwa Nick Vujicic wo muri Australia yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook ko atewe ishema no kuba agiye kwibaruka impanga z'abakobwa mbere y'iminsi ibiri ngo Noheli ibe. Yatangaje ko mu gitondo cyo kuwa Gatatu tariki 23/12/2017 ari bwo umugore we Kanae Miyahara azibaruka impanga z'abakobwa babiri.  

Image may contain: 1 person, smiling, sitting

Nick Vujicic agaragaza ko yishimiye kwakira impanga atwitiwe n'umugore we

Mu byo Nick Vujicic yari yatangaje ariko haje kubamo impinduka, umugore we Kanae Vujicic yibaruka tariki 20/12/2017 ku munsi (umugore we) asanzwe yizihizaho isabukuru y'amavuko. Nick Vujicic uvuga ko kubyara impanga ari umugisha wikubye inshuro ebyiri, abana be b'abakobwa yabise Olivia Mei Vujicic na Ellie Laurel Vujicic. 

Nick Vujicic yashimiye Imana yabanye n'umugore we mu gihe cyose yamaze amutwitiye impanga kugeza ku munsi yibarutse. Aba bana b'impanga ba Nick Vujicic na Kanae Miyahara baje basanga abandi babiri babyaranye ari bo Kiyoshi James Vujicic na Dejan Levi Vujicic.

Image may contain: 2 people, people sitting, stripes and closeup

Abakobwa b'impanga ba Nick Vujicic

Nick Vujicic w’imyaka 35 y’amavuko ni umwe mu bavugabutumwa bakunzwe cyane ku isi. Nick Vujicic ni umunya Australia wavutse akisanga nta maguru n’amaboko agira. Kugeza n’uyu munsi ni bwo buzima abayemo kandi abishimira Imana. Muri 2012 ni bwo Nick Vujicic yashakanye na Kanae Miyahara, kugeza ubu bafitanye abana bane ubariyemo n’aba b'impanga baherutse kwibaruka.

Image may contain: 1 person, sleeping

Umuryango wa Nick Vujicic wishimiye cyane impanga bibarutse

Nick Vujicic ashimira cyane umugore we Miyahara kubw’urukundo nyarwo amugaragariza. Aganira na The Christianpost, Nick Vujicic ubwo yavugaga ku mwana we Kiyoshi, yatangaje ko umugore we ari we wita cyane ku nshingano zo mu rugo no ku bana kuko umugabo nta cyo yabasha kumufasha ku bana. Yunzemo ko Kiyoshi yakuze ibintu bikarushaho kuba byiza kuko Vujicic yakinaga n'umwana we ndetse bagasomana ibitabo. 


Nick Vujicic abwiriza abantu, ahagaze ku meza

Ev Vujicic umaze kuvuga ubutumwa mu bihugu birenga 54 (ariko akaba ataragera muri Afrika), iyo arimo atanga ubuhamya bw’ubuzima bwe akagera ku izina ry’umwana we Kiyoshi James, Vujicic ahita aseka cyane kubwo kunezezwa n’igitangaza Imana yamukoreye.

Impamvu yo gutwenga ngo nuko mbere ataranamubyara yamukundaga bitewe nuko yari isezerano ry’Imana ndetse akaba ahamya ko afite isura yayo. Uyu muvugabutumwa avuga ko nta maguru n'amaboko akeneye ahubwo ko uwo akeneye kuruta byose ari Yesu. Aragira ati: "Ibirenze amaguru n’amaboko nkeneye amahoro gusa,...Sinshaka amaguru n’amaboko,Ni we nkeneye gusa(Yesu)”

Vujicic Nick

Nick Vujicic afite umugore umukunda cyane, bajya basohokana bakajya ku mazi


Mu mwaka wa 2012 nibwo Nick Vujicic yakoze ubukwe ashakana na Kanae Miyahara bakora ubukwe bw'igitangaza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jimmy6 years ago
    yeeee baba weeee Imana ikra ibyayo rwose. Congress kbs
  • 6 years ago
    imana irakomeye
  • An6 years ago
    Urukundo rw ukuri rubuze muminsi yanone kubifuza ndetse n abamaze gushinga ingo, ari nayo ntandaro yuko ingo zitagishinga imizi. Nimba atari amaso yanjye areba nabi, ndabonako uyu mukobwa yaje uburanga kdi aracyari muto. Iyo aza kuba mubi twari kuvugako nubundi yabonye ntawundi wazamwemera, iyo aza kuba ashaje twatekerezako abonye iminsi imushiranye ati rekapfye guhindura indangamimerere. Bitubere isomo abasoma iyi nkuru ahari bizagabanya divorces zadutse nimfyu tutagisiba kumva mubashakanye, cg guhora mubuzima bushaririye kububatse.





Inyarwanda BACKGROUND