RFL
Kigali

Miss Kalimpinya Queen yafotowe yasohokanye n’umusore mu gitaramo, havugwa urukundo hagati yabo–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/12/2017 17:52
4


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ukuboza 2017 i Gikondo ahazwi nka Expo Ground habereye igitaramo cyari kiswe ‘Rwanda Konnect Gala’ cyari kigamije guha aba Diasporabaje mu biruhuko ikaze, iki cyari igitaramo cyagombaga kuririmbamo abahanzi bakomeye nka Kidum, Cecile Kayirebwa n’itorero Inganzo Ngari.



Muri iki gitaramo Kalimpinya Queen umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2017 akaba n'igisonga cya Nyampinga w’u Rwanda, yacyitabiriye aherekejwe n’umusore tutabashije kumenya neza, gusa benshi mu bababonye baje banuganuga urukundo hagati y'aba bombi bari banze mbere yo kujya kwicara mu myanya y’icyubahiro ku mpamvu itamenyekanye gusa nta wabura gukeka ko harimo no kwanga ko itangazamakuru ribabona.

Aba bombi ubwo binjiraga umunyamakuru wa Inyarwanda.com wari wamaze kubabona aho bari banajyanishije mu myambarire yabo mu myenda y'umukara n'umweru, yahise abafata amafoto icyakora byari bigoye na cyane ko uyu musore wabonaga nta gahunda afite yo kwifotoza no kugaragara mu mafoto ya Kalimpinya. Iyo wegeraga Kalimpinya Queen ushaka kubafotora uyu musore yahitaga yitaza ku bwe yifuza ko atagaragara mu mafoto.

Muri iki gitaramo nubwo byari bigoye ko wabona uko ugira icyo ubaza uyu mukobwa wamamaye mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda bitewe nuko aho yari yicaye bitari ibintu byoroshye, gusa mu magambo make yabwiye Inyarwanda.com ni uko uyu musore bari kumwe ngo ari uwo mu muryango wabo. Ku rundi ruhande ariko hari ababwiye umunyamakuru ko uyu musore ashobora kuba ari uwo bakundana bari basohokanye muri iki gitaramo.

kalimpinyaKalimpinya Queen yari yajyanishije n'umusore basohokanyequeen

Bakimara kwicara Kalimpinya Queen n'uyu musore, Iradukunda Bertrand (umukinnyi wa Police Fc) yahise ajya gusuhuza Kalimpinya wabonaga ko baziranye gusa uyu mukinnyi ntiyahatinze

kalimpinyaUbwo umunyamakuru yari agiye kongera gufata ifoto yaba bombi ari babiri uyu musore yahise yitarutsa yigira hirya gato






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • h6 years ago
    ndabona ari uncle we...
  • Luc6 years ago
    Abantu benshi dusigaye twanga kujya mu birori kubera abanyamakuru n'amafoto yabo hari igihe umuntu aba ashaka kujya mu birori ariko adashaka kugaragara mu binyamakuru sinzi rero uko tuzabigenza abantu nkatwe tudakunda kuba aba stars
  • karangwa alain6 years ago
    rwose ntibajyanye umwe ni papa wundi kalimpinya aracyari muto yikwiteza cyamunara.
  • kayumba5 years ago
    kbs baraberanye2 ariko kalimpinyandamukunda pe?





Inyarwanda BACKGROUND