RFL
Kigali

Radisson Blu Hotel & Convention Center yacanye igiti cya mbere cya Noheli kirekire cyane mu Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/12/2017 16:27
1


Radisson Blu Hotel and Convention Center yacanye igiti cya mbere cya Noheli ari nacyo kirekire cyane mu Rwanda mu biti bya Noheli dore ko cyo gifite uburebure bwa metero 15. Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 21/12/2017.



Nagendran Naidu, Umuyobozi wa Radisson Blu Hotel and Convention Center, yatangaje ko ari ubwa mbere bakoze iki gikorwa cyo gucana igiti cya Noheli kuva iyi hoteli yakubakwa, gusa ngo bazabigira umuco, bajye bacana iki giti cya Noheli buri mwaka.

Nagendran Naidu yunzemo ko bateye iki giti cya Noheli mu rwego rwo kwizihizanya Noheli n'abakiliya babo babashimira uko bakoranye muri uyu mwaka wa 2017. Nagendran Naidu yijeje abakiliya ba Convention Center ko umwaka utaha wa 2018 uzaba mwiza kurusha uwa 2017 bitewe bitewe n'imishinga itandukanye bafite. Nagendran Naidu yagize ati:

Ni umuco twifuza gutangira dufatanyije n’Abanyarwanda bose ndetse n’abakiliya bacu by’umwihariko. Iki nicyo giti cya mbere cya Noheli kirekire mu Rwanda, ni igikorwa dushaka kujya dukora buri mwaka mu rwego rwo gusangira ibyishimo n’abakiliya bacu.

AMAFOTO

Ni cyo giti cya Noheli kirekire mu Rwanda

Radisson Blu Hotel ivuga ko uyu muco wo gucana igiti cya Noheli izawukomeza

AMAFOTO:Twitter






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jimmy6 years ago
    wow!!





Inyarwanda BACKGROUND