RFL
Kigali

Mani Martin washyize Yemba Voice muri kompanyi ye ‘MMEmpire’ bagiye guhurira mu gitaramo kuri Noheli

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/12/2017 15:57
0


Mu minsi ishize ni bwo amakuru yageze hanze ko Mani Martin yamaze kwinjiza abasore ba Yemba Voice muri Kompanyi ye nshya ya ‘MMEmpire’. Nyuma y’iminsi mike kuri ubu byamenyekanye ko aba basore binjiye muri kompanyi ya Mani Martin ndetse bagiye guhurira mu gitaramo cyo gusangira Noheli n’abafana babo.



Iki gitaramo cya Mani Martin na Yemba Voice kizabera mu mujyi wa Kigali kuri Noheli mu kabyiniro kari i Gikondo ahazwi nka Ambassadors Park tariki 25 Ukuboza 2017, aho aba bombi biteze kongera gushimisha abantu nkuko bari banabikoze ubwo Mani Martin yamurikiraga abantu Album ye nshya mu bitaramo binyuranye bakoranye yaba ibyo kuzenguruka igihugu ndetse n’igitaramo nyiri izina cyabereye muri Kigali Serena Hotel.

Mani Martin

Iki gitaramo cya Mani Martin na Yemba Voice kizaba ku wa mbere tariki 25 Ukuboza 2017 muri Ambassadors Park aho kwinjira ku bashaka kwitabira iki gitaramo bizaba ari amafaranga ibihumbi bibiri (2000frw) na 5000frw mu myanya y’icyubahiro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND