RFL
Kigali

MU MAFOTO: Isura ya Kigali mu masaha y'ijoro muri iyi minsi mikuru ya Noheli n'Ubunani

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/12/2017 11:56
2


Mu minsi mikuru ya Noheli n'Ubunani, mu Rwanda kimwe no mu bindi bihugu bitandukanye ku isi, abaturage baba bari mu birori bikomeye aho baba bizihiza ivuka rya Yesu/Yesu ndetse banitegura gutangira umwaka mushya.



Muri uyu mwaka wa 2017, abanyarwanda ni bamwe mu biteguye cyane iyi minsi mikuru by'akarusho umujyi wa Kigali ukaba wahinduye isura aho bigaragara cyane mu masaha y'ijoro dore ko ku mihanda hateguwe mu buryo budasanzwe aho bagiye bahashyira amatara menshi yaka mu mabara atandukanye ndetse kuri buri Rond-Point naho hakaba hateguwe mu buryo bwihariye.

Ni mu gihe habura igihe gito cyane Noheli yo muri uyu mwaka ikaba dore ko izaba kuwa Mbere tariki 25/12/2017. Noheli ni umunsi wihizizwa na benshi mu batuye isi aho baba bizihiza ivuka rya Yesu Kristo, wasize icyubahiro yari afite mu ijuru akaza ku isi agacungura abantu agapfa urupfu rw'agashinyaguro ku musaraba nkuko tubisanga muri Bibiliya, igitabo abakristo benshi bizera ko ari igitabo cy'Imana cynditswe n'abari bahumekewemo n'Umwuka w'Imana. 

REBA AMAFOTO AKWEREKA ISURA YA KIGALI MURI IYI MINSI MIKURU

KigaliKigaliChrimasKigaliKigali

Imyiteguro ya Noheli n'Ubunani irarimbanyije muri Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jimmy6 years ago
    wow!! ni bon rwose.
  • mambovipi6 years ago
    ABATASE UMUGI NABAGIZE IGITEKEREZO , MWABIKOZE NEZA UBUTAHA BAZATAKE NO KUMADUKA .





Inyarwanda BACKGROUND