RFL
Kigali

Sudani: Ibisubizo ku bibazo byacu bikomeye, biri aha muri Afurika ni naho byahoze-Perezida Kagame

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/12/2017 19:44
0


Kuva tariki 20/12/2017 Perezida Kagame ari muri Sudan mu ruzinduko rw'akazi. Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n'abanyeshuri biga muri Kaminuza ya International University of Africa iherereye mu mujyi wa Khartoum muri Sudani.



Ubwo yaganiraga n'abanyeshuri biga muri Kaminuza ya International University of Africa, Perezida w'u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame yavuze ko ibisubizo ku bibazo bikomeye byugarije Afrika, nta handi biri usibye muri Afrika ndetse ngo ni naho byahoze. Yagize ati: "Ibisubizo ku bibazo byacu bikomeye biri aha, muri Afurika. Ni naho byahoze, ariko bitewe n’impamvu zitandukanye, rimwe na rimwe tukanabihatirwa, tukiringira abandi kandi mu nyungu zabo.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko Sudani ifite ubukungu n'amahirwe kuko ifite kaminuza irimo abanyeshuri baturuka mu bihugu birenga 70 byiganjemo ibyo muri Afrika. Yavuze ko bakwiriye gukoresha amahirwe bafite bakubaka umugabane mwiza. Yagize ati: "Ntabwo ari ikintu cyoroshye kuba abanyeshuri b’iyi kaminuza baturuka mu bihugu birenga 70, byiganjemo ibyo muri Afurika. Mubitse hano ubukungu bw’ibitekerezo kandi mufite uruhare runini mugomba kugira mu kubaka umugabane mwiza.”

Perezida Kagame ubwo yari ageze muri Sudani

Perezida Kagame avuga ko umugabane wa Afrika ukiri muto, gusa ngo uri gutera imbere mu buryo bwihuse aho magingo aya Afurika igira uruhare rugaragara kandi mu buryo bwiza mu bikorwa bireba isi muri rusange. Perezida Kagame yatangaje ko abanyafrika bakwiriye kwicungira umutekano ubwabo bakanita no ku mibereho yabo kuko ibyo nta muntu uzabibahera ubuntu. Yunzemo ati: "Tugomba kwihutisha ukwishyira hamwe nka Afurika, haba mu bukungu na politiki. Umutungo munini n’amahirwe bya Afurika byagiye bigirira akamaro abandi, mu gihe kirekire cyane.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko kwishyira hamwe kw'ibihugu bya Afrika, hari amahirwe menshi byatanga nko kongerera ubushobozi abaturage cyane cyane urubyiruko. Perezida Kagame yagize ati: "Ibyo bivuze gushyira imbaraga mu kongera ubushobozi bw’abaturage bacu by’umwihariko urubyiruko, binyuze mu burezi n’ikoranabuhanga mu isakazamakuru, kugira ngo Abanyafurika babashe guhatana n’abandi mu bumenyi, ari nabyo bizana iterambere.”

Mbere yuko ava muri Sudan, Perezida Kagame azasura inzu ndangamurage y’igihugu cya Sudan (National Archaeological Museum). Muri iyi minsi ibiri Perezida Kagame azamara muri Sudan, azaganira na mugenzi we perezida wa Sudan ku mikoranire y’ibihugu mbombi. Twabibutsa ko Sudan iherutse kohereza Ambasaderi mushya uyihagararira muri Rwanda, uwo akaba ari Abdalla Hassan Eisa Bushara. Uru ruzinduko ruzasozwa n’ikiganiro Perezida Kagame na Perezida Omar Hassan Ahmed El Bashir bazagirana n’abanyamakuru.

AMAFOTO: Village Urugwiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND