RFL
Kigali

MTN Rwanda yasinyanye amasezerano y'ubufatanye na Amasezerano Community Banking-AMAFOTO

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:21/12/2017 19:55
0


MTN Rwanda ku bufatanye na Amasezerano Community Banking borohereje abakiriya b’iki kigo cy’imari kujya babona serivise zitandukanye muri iki kigo banyuze kuri serivise ya MTN Mobile Money. Aya masezerano y'ubufatanye yasinywe kuri uyu wa Kane tariki 21/12/2017.



MTN na Amasezerano Community Banking berekanye ku mugaragaro imbere y’ibitangazamakuru bitandukanye,abakozi b’ibi bigo byombi ndetse n’abakiriya b’imena ba Amasezerano Community Banking ubu bufatanye. Nkuko byasobanuwe n’abahagarariye impande zombi,ibi bizafasha korohereza abakiriya b’iyi banki ndetse n’abaturarwanda muri rusange.

Ibi bibaye nyuma y'aho MTN Rwanda yafashe iya mbere mu gushyigikira uburyo leta yatangiye bwa “Cashless”(uburyo bwo kutagendana amafaranga mu ntoki) kuko kugeza ubu amafaranga asohoka muri banki buri kwezi ajya muri telephone z’abaturarwanda kugira ngo yifashishwe mu ihererekanya agera kuri miliyari eshanu naho ava ku matelefone ajya mu ma banki angana na miliyoni 930 buri kwezi. 

Amasezerano Community Banking,ni ikigo cy’imari iciriritse cyatangiye mu 2006 gitangijwe n’abihaye Imana ndetse n'ubu amadini atandukanye akaba ari yo agifitemo imigabane myinshi,kuri ubu bakaba bamaze kugira amashami atandatu,abakiriya ibihumbi makumyabiri ndetse n’imari shingiro isaga miliyari n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.

MTN

 

Munyankiko Flodouard,umuyobozi wa Amasezerano community banking muri uyu muhango

MTN

Rutagengwa Arthur ni we wari uhagarariye MTN muri iki gikorwa

MTN

 MTN

Pastor Antoine Rutayisire yari ari muri iki gikorwa

MTN

Iki gikorwa kitabiriwe n'abanyamakuru,abakozi b'ibi bigo ku mpande zombi ndetse na bamwe mu bakiriya ba Amasezerano community banking.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND