RFL
Kigali

Khalfan na Yverry bari kotsa igitutu bakuru babo mu muziki bahuje imbaraga bakorana indirimbo bise ‘Ibaruwa’ –YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/12/2017 17:39
0


Umwaka wa 2017 ntawabura kuvuga ko Yverry na Khalfan ari bamwe mu bahanzi bahiriwe ndetse ukaba usize ari abasore bari kotsa igitutu bakuru babo babatanze gutera imbere muri muzika, kuri ubu aba basore babiri badahuje injyana baririmba bahuje imbaraga bakorana indirimbo bise ‘Ibaruwa’.



Muri iyi ndirimbo ‘Ibaruwa’ Khalfan aba aririmbamo ubuzima yanyuzemo muri muzika nkuko yabitangarije Inyarwanda.com, ati “ natangiye muri za Guma Guma mfasha abandi bahanzi ku rubyiniro nava ku rubyiniro abantu bakambwira ko twabikoze neza nanjye nkibeshya ko nageze aho njya, icyakora igihe cyaje kugera ngarura ubwenge numva ko nshobora gukora n’ibyange ibi rero ntibyatinze kuko nahise ntangira gukora umuziki wanjye nsanga izari inzozi zaba impamo.”

Ikiganiro na Khalfan wavuye muri Tuff Gangz agasanga Home Boys baramwirukanye, Incredible yo ni amateka –VIDEOKhalfan nyiri iyi ndirimbo ahuriyemo na Yverry

Iyi ndirimbo ighuriwemo n’abahanzi babiri b’abanyempano mu njyana baririmba, aho kuri ubu bari mu bari gukomanga ku muryango w’abayoboye injyana buri umwe aririmba. Iyi ndirimbo nshya ya Khalfan na Yverry yakozwe mu buryo bw’amajwi na Pastor P mu gihe Khalfan we yatangarije Inyarwanda.com ko amashusho yayo agomba kuba yarangiye mu minsi ya vuba arinabwo bazayashyira hanze.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA KHALFAN NA YVERRY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND