RFL
Kigali

Christopher yariye indimi ubwo yari abajijwe ibijyanye na Bibiliya–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/12/2017 10:26
0


Umuhanzi Muneza Christophe uzwi ku izina rya Christopher mu minsi ishize yitabiriye igitaramo cyo kumurika Album ya kabiri ya Israel Mbonyi. Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye yagiye akora, yegerewe n’umunyamakuru wa Authentic Tv amubaza uko yabonye igitaramo, icyakora bigeze aho amubaza bimwe mu bijyanye na Bibiliya.



Christopher abajijwe impamvu yaba yitabiriye iki gitaramo yatangaje ko icya mbere ari uko ari igitaramo cy’umuhanzi mugenzi we, icya kabiri akaba ari uko Christopher ari umuhanzi wubaha Imana kandi wubaha ubutumwa bw’Imana bunyura mu bihangano bya Israel Mbonyi. Christopher yahise abazwa n’umunyamakuru idini asengeramo maze nta gushidikanya atangaza ko ari umu Catholique, icyakora ngo ntiyabashije kujya mu misa kuri uwo munsi kuko akazi kamubereye inzitizi.

ChristopherChristopher umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda

Byishimo Espoir umunyamakuru wa Authentic Tv, yabajije Christopher ibibazo binyuranye anyuzamo amubaza niba ajya asoma Bibiliya, maze Christopher agira ati”Ntabwo nyisoma cyane cyane ariko njya nyisoma cyane”  Umunyamakuru yahise amubaza umurongo wo muri Bibiliya umufasha maze Muneza Christopher agira ati”Byangora kuko ikintu kiri bizard njyewe nzi page ariko maze iminsi nsoma muri Zaburi gusa simaze igihe nsoma Bibiliya…”

Abajijwe niba ateganya kuzakora indirimbo zo guhimbaza Imana Christopher yabwiye umunyamakuru ko n'ubusanzwe ajya abikora cyane ko kuri Album ze zose haba hariho indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. 

REBA HANO IKIGANIRO CHRISTOPHER YAGIRANYE N'UMUNYAMAKURU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND