RFL
Kigali

Umuhanzi Ari Tayari wavuye muri ADEPR agatangiza bucece itorero yise Gorigota Temple Church yamaze kwimikwa agirwa Pasiteri

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/12/2017 16:03
2


Nsaguye Amiel uzwi cyane nka Ari Tayari ni umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wamamaye cyane mu ndirimbo Ari Tayari. Ari Tayari wahoze asengera muri ADEPR, yaje kuva muri iri torero bucece ndetse magingo aya yamaze kugirwa umupasiteri mu itorero yatangije.



Nsaguye Amiel ni umuhanzi uzwi mu ndirimbo; Aritayari, Tabara yakoranye na Theo Bosebabireba n'izindi zinyuranye. Nsaguye Amiel yahoze asengera muri ADEPR, aza kuyivamo ajya mu itorero ryitwa Patmos of Faith church, arivamo asubira muri ADEPR aho yasengeraga ku Ruyenzi, gusa mu ibanga rikomeye iri torero yaje kurivamo ajya gutangiza itorero yise Gorigota Temple Church ari naryo yaherewemo inshingano z'ubupasiteri mu muhango wabaye ku cyumweru tariki 17/12/2017. 

Inyarwanda.com twagerageje kuvugana na Amiel Nsaguye ngo tumubaze amakuru yo kwimikwa kwe n'itorero rye yatangije mu ibanga rikomeye, gusa uyu mugabo kuri ubu uri kwitabira ku ndirimbo 'Habibi' ya The Ben nka Callertune ntibyadukundira kuko atigeze afata terefone ye igendanwa.

REBA HANO 'TABARA' YA ARITAYARI FT THEO BOSEBABIREBA


Umuhango Ari Tayari yimikiwemo wabereye mu murenge wa Kinyinya mu kagari ka Kagugu hafi y’ishuri y’amashuri ku cyicaro cy’iri torero rya Gorigota Temple Church ahari hateraniye imbaga y’abakirisitu n’abakozi b’Imana batandukanye barimo Apotre Elyse umushumba w’itorero rya Isoko imara inyota ari nawe wayoboye uyu muhango ndetse hari na Bishop Djuma Marcel uyobora itorero rya Eglise Philadelphia Pentecote International au Rwanda ari nawe wakoze uyu muhango wo gusuka amavuta no gushyikiriza inkoni y’ubushumba umuhanzi Aritayari nkuko bitangazwa n'urubuga Iyobokamana.

Aritayari asukwaho amavuta y'ubushumba

Nsaguye Amiel yasutsweho amavuta y'ubushumba agirwa Rev. Pasiteri, na we ahita yimika Madamu Mukabikorimana Yvona ku nshingano z'ubwarimu. Nyuma yo kwimikwa ndetse agasukwaho amavuta y'ubushumba,Ari Tayari yahise yambikwa umusaraba anahabwa inkoni y’ubushumba nk’ikimenyetso cy’uko abonye inshingano zisumbuye mu murimo w’Imana. Ari Tayari yimitswe mu gihe yari amaze igihe kinini acecetse mu muziki. 

AMAFOTO YO KWIMIKWA KWA ARITAYARI:

Yahawe Bibiliya nk'Intwaro azajya yitwaza

Aritayari agiye kujya afatanya umuziki no kuyobora itorero

Ari Tayari na we yahise yimika uwahawe inshingano z'ubwalimu

Ari Tayari arashima Imana 

Ku mazina ye hiyongereyeho Pasiteri, ubu asigaye yitwa Pastor Nsaguye Amiel cyangwa se Pasiteri Ari Tayari

AMAFOTO: Joel Sengurebe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Papy 6 years ago
    Ni byiza gusa uyu mugabo yakabanje gukemura ibibazo afitanye n'umugore we bashakanye nibwo yazaha urugero rwiza intama ayoboye.
  • ndahimana6 years ago
    nakorere Imana nkumuntu uzajya munva wenyine.umugore nadakizwa ntazakubuze gukizwa





Inyarwanda BACKGROUND