RFL
Kigali

Pacifique Umwe Uzi yasohoye amashusho y'indirimbo 'Muraho' yakoranye na Nyiranyamibwa Suzana-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/12/2017 12:52
0


Umuraperi Twizerimana Pacifique uzwi nka Pacifique Umwe Uzi yasohoye amashusho y'indirimbo 'Muraho' yakoranye n'umuhanzikazi Suzana Nyiranyamibwa. Iyi ndirimbo yabo ikaba ishishikariza urubyiruko gukunda umuco nyarwanda aho kwijandika cyane mu by’abanyamahanga.



Pacifique Umwe Uzi yabajijwe na Inyarwanda ubutumwa buri mu ndirimbo yakoranye na Suzana Nyiranyamibwa, adusubiza muri aya magambo:"Ubutumwa indirimbo ifite by’umwihariko ni ku mibereho abanyarwanda dusangiye, tubanyemo nk’ubutatu bw'Imana yacu guhinga,guhiga no gutunga nkuko byahozeho kuva kera, insanganyamatsiko by'umwihariko ni ugushishikariza urubyiruko gukunda umuco wacu aho kwijandika cyane mu by’abanyamahanga dukunde ibyacu ni bwo tuzagira agaciro."

UMVA HANO 'MURAHO' YA PACIFIQUE NA NYIRANYAMIBWA

Pacifique Umwe Uzi wamenyanye na Nyiranyamibwa Suzana bahuriye i Kicukiro mu gikorwa cyo kwamamaza umukandinda nyakubahwa Paul Kagame mu matora ya Perezida wa Repubulika yabwiye Inyarwanda.com ko amaze guhura na Nyiranyamibwa yahise amugezaho igitekerezo afite cyo gukora indirimbo ya gakondo undi arabyumva arishima arangije amuserereza ngo noneho muvuye (abahanzi b'ubu) muri Nigeria, Amerika n'ibindi?. Pacifique Umwe Uzi yahise amusubiza ati: "Ni cyo gihe cyo guha ibyacu agaciro" Pacifique aganira na Inyarwanda yakomeje agira ati: "Ubutumwa natanga nuko nsaba abanyamakuru bose muri rusange kudufasha kugera ku ntego zacu"

REBA HANO VIDEO Y'INDIRIMBO 'MURAHO' YA PACIFIQUE FR NYIRANYAMIBWA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND