RFL
Kigali

Umuhanzikazi Tonny Unique uherutse kubura ibya muzika yeruye ko ari mu rukundo na Platini

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/12/2017 12:01
1


Tonny Unique ni umuhanzikazi wo mu Rwanda, uyu yamamaye cyane mu ndirimbo zinyuranye zirimo iyitwa ‘Sawa Sawa, Nzajyahe, Vuba’ n’izindi, Tonny Unique kuri ubu yamaze gushyira hanze umusore bakundana ndetse amaze n’iminsi yerurira itangazamakuru ko afite umukunzi ariko akanga kumutangaza mu bitangazamakuru.



Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Tonny Unique yashyizeho ifoto y’umusore uzwi ku izina rya Irakoze Platini. Amakuru Inyarwanda.com ifite ni uko uyu musore aba hanze y’u Rwanda aho abarizwa kugeza magingo aya. Tonny Unique yagize ati”Bavuga ko umuntu akunda rimwe gusa, ariko ibyo si ukuri kuko buri gihe uko nkurebye numva ngukunze wese, ndi mu rukundo n’uyu musore…”

tonnyAmagambo y'urukundo aba bombi babwiranye kuri Facebook

Ibi byaje bisanga ko ubwo uyu muhanzikazi yarari kuri imwe mu maradiyo ya hano mu Rwanda yabajijwe n’umufana niba afite umukunzi, uyu muhanzikazi amusubiza ko mu by'ukuri afite umukunzi ariko yanga kumutangariza kuri radiyo icyakora bidateye kabiri hifashishijwe imbuga nkoranyambaga yaje gutangaza umusore akunda bikomeye yahaye umutima we wose.

tonnyTonny Unique

Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko Tonny Unique ari mu rukundo rw’igihe kirekire cyatambutse n’uyu musore witwa Irakoze Platini,nawe wasubije Tonny kubyo yanditse amushimira ndetse akarenzaho ko amufata nk’umugore we ati “Urakoze cyane mugore wanjye nkunda…”. Uyu muhanzikazi Tonny uri mu rukundo kuri ubu yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye nshya yise ‘Naza’.

 REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA TONNY UNIQUE 'NAZA'









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NIJIMBERE 6 years ago
    uyumusore numurara ndamuzi womuri kenya. BEBY ndaguku Peeeeee!!





Inyarwanda BACKGROUND