RFL
Kigali

Ikiganiro na Bigizi Gentil (Kipenzi) waririmbye 'Imvugo yiwe', burya ngo indirimbo nyinshi azihimba ari kuri moto

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/12/2017 19:34
0

Bigizi Gentil uzwi cyane nka Kipenzi ni umwe mu bahanzi ba Gospel bari guhembura imitima y'abatari bacye binyuze mu muziki. Inyarwanda.com twaganiriye na Kipenzi tumubaza byinshi bijyanye n'umuziki we.



-Yamamaye cyane mu ndirimbo 'Kipenzi'

-Yatangiye kuririmba ku giti cye mu mwaka wa 2010

-Kipenzi ngo indirimbo ze nyinshi azandika ari kuri moto

-Imana yakijije umugore we indwara ya cancer

-Indirimbo Imvuyo yiwe na Yesu arabaruta zifitanye isano n'ibyamubayeho

-Kipenzi ngo atumiwe muri Guma Guma yajyayo akaririmba

REBA HANO 'IMVUGO YIWE' YA KIPENZI

Bigizi Gentil ni umuhanzi wamamaye mu ndirimbo Kipenzi. Nyuma yayo yakoze izindi ndirimbo zikunzwe cyane muri iyi minsi arizo" Imvugo yiwe, Yesu Ariho, Yesu arabaruta, Ntacyo mfite, Carivali, Nakupenda, Alpha na Omega n'izindi. Bigizi Gentil ni umugabo uvuga ko afite abafasha babiri, umwe ni uwo babana nk'umugabo n'umugore (bashakanye mu buryo bwemewe n'Imana n'amategeko ya Leta), undi mufasha we avuga ko ari Mwuka Wera. Bigizi Gentil ni umugabo w'umwana umwe ndetse ari kwitegura kwibaruka ubuheta. 

Indirimbo ye Imvugo yiwe iherutse guhabwa igihembo muri Groove Awards Rwanda 2017 nk'indirimbo nziza yo kuramya Imana. Ni indirimbo iri guhembura imitima ya benshi yaba muri Kigali, mu ntara ndetse no hanze y'u Rwanda. Kipenzi yabajijwe na Inyarwanda uko yakiriye iki gikombe cya Groove Award aherutse guhabwa, atangaza ko yacyishimiye cyane ndetse ngo bimwereka ko abanyarwanda bashyigikiye cyane abakora umuziki wa Gospel na cyane ko ari bo bamutoye. Yagize ati: "Groove Award nayakiranye ibyishimo nashimiye Imana ndetse byanyeretse ko abanyarwanda badushyigikiye kuko ni bo badutoye."

Bigizi Gentil

Kipenzi ashyikirizwa igikombe na Aimable Twahirwa

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Bigizi Gentil ari we Kipenzi twamubajije igihe yatangiriye kuririmba, adutangariza ko yatangiye kuririmba mu mwaka wa 2000 atangirira muri korali, gusa ngo kuririmba ku giti cye yabitangiye mu mwaka wa 2010. Indirimbo ye Kipenzi iri mu rurimi rw'igiswahili ngo yayanditse ari muri Kenya ubwo yari mu bihe byo gusenga. Twanamubajije niba ateganya gushyira indirimbo Kipenzi mu kinyarwanda. Yagize ati:

Kipenzi nayandikiye mu gihugu cya Kenya icyo gihe nari mu bihe byo gusenga Umwuka anyereka ko Yesu ari we nshuti yanjye ya bugufi kandi idahinduka. Ni nayo mpamvu naririmbye mu giswahiri n'uko nari mu gihugu batumva ururimi ry'ikinyarwanda, gusa sindafata gahunda yo kuyiririmba mu Kinyarwanda.

Image result for Bigizi Gentil Kipenzi

Umuhanzi Bigizi Gentil uzwi cyane nka Kipenzi

Kipenzi ni we wiyandikira indirimbo ze zose

Mu gihe hari abaririmbyi usanga bazi kuririmba cyane benshi bagafashwa ariko batazi kwiyandikira indirimbo, twifuje kumenya umuntu wandikira Kipenzi indirimbo, maze adutangariza ko nta wundi muntu umwandikira indirimbo ahubwo ko ari we uziyandikira, akaba azandika agamije kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Kipenzi yagize ati:

Indirimbo ni njye uziyandikira. Nandika indirimbo Ngamije kwamamaza ubutumwa bwa Yesu Kristo. Message (ubutumwa) nibandaho nta yindi nkunda kuvuga Yesu kuko ni we wankunze akampuza n'Imana abicishije mu nzira yo kumena amaraso.

REBA HANO 'IMVUGO YIWE' YA KIPENZI

Inkomoko y'indirimbo 'Imvugo yiwe'

Kipenzi yabwiye Inyarwanda.com ko kwandika indirimbo 'Imvugo yiwe', byavuye ku byo Imana yamubwiye kuva kera akiri umwana muto. Yavuze ko umugore we yarwaye cancer, Imana ibabwira ko azakira ndetse akabyara umuhungu, ibyo yabasezeranije birasohora mu gihe abaganga bari barababwiye ko batazabyara. Bigizi Gentil yagize ati: 

Imvugo yiwe inspiration yavuye ku byo Imana yagiye imbwira kuva ndi muto mbona bigenda biba cyane byaje kugera aho madamu arwara cancer Imana itubwira ko azakira ndetse akazabyara umuhungu, mu gihe abaganga bari bavuze ko tutazabyara, ariko Imana yarabisohoje nk'uko yabivuze. Indirmbo 'Yesu arabaruta' byavuye mu byo aba doctors batubwiye kandi koko byasaga n'ukuri biragoye ko cancer aho yari igeze yari gukira biragoye ko yari no kubyara ariko Yesu yakoze ibyo yavuze.

Image result for Bigizi Gentil Kipenzi

Amashusho y'indirimbo za Kipenzi aba abereye ijisho

Kipenzi avuga ko indirimbo ze nyinshi azihimba ari kuri moto

Bigizi Gentil yabwiye Inyarwanda.com ko indirimbo ze nyinshi azihimba ari kuri moto ndetse no mu rusengero. Aragira ati: "Indirimbo nyinshi nzihimba iyo ndi kuri moto. Hari n'izindi zimfatira aho ngeze hose mu rusengero mu nzira n'ahandi." Twamubajije impamvu mu ndirimbo ze nyinshi akunda kugaruka cyane kuri Yesu, adusubiza muri aya magambo: "Impamvu indirimbo zanjye ziba zirimo YESU ni uko mukunda."

Kuba hari n'abayobozi bakuru bakunda cyane indirimbo ze, Kipenzi abyakira gute?

Kugeza ubu abantu benshi bari gufashwa cyane n'indirimbo za Kipenzi. Mu bafashwa nazo harimo n'abayobozi bakuru mu nzego zinyuranye hano mu Rwanda, ibi byatumye tubaza uyu muhanzi uko abyakira, adusubiza iki kibazo muri aya magambo: "Iyo numvise hari abantu nk'aba bakomeye bari gukunda indirimbo zanjye mbere na mbere mpa Imana icyubahiro, ikindi bintera imbaraga zo gukora cyane."

Apotre Mignonne ngo akunda cyane Kipenzi, abana ba Apotre Gitwaza bavuga ko Kipenzi ari we muhanzi wo mu Rwanda bakunda

Tariki 27 Ukwakira 2017 mu Ijoro ry'Ubusabane ryateguwe na All Gospel Today ihuza abahanzi, abanyamakuru, abapasiteri n'abandi bakozi b'Imana batandukanye, Apotre Alice Mignonne yishimiye cyane guhura na Bigizi Gentil amaso ku maso, avuga ko yamukundaga ataramubona. Yunzemo ko afashwa cyane n'indirimbo ze. Tariki 25 Nyakanga 2017, Kipenzi yakiriwe n'umuryango wa Apotre Gitwaza mu kwizihiza isabukuru ya Gitwaza Luc, ubuheta bwa Apotre Paul Gitwaza.

Kipenzi yakiriwe n’umuryango wa Apotre Gitwaza atungurwa no gusanga ari we muhanzi bakunda-AMAFOTO

Kipenzi ubwo yari yakiriwe n'umuryango wa Apotre Gitwaza

Gitwaza Luc wari wujuje imyaka 15 y'amavuko, yaratunguwe akorerwa ibirori by'isabukuru, hatumirwa umuhanzi akunda cyane ari we Kipenzi, Gitwaza Luc arushaho kwishima. Ntabwo ari Gitwaza Luc ukunda cyane Kipenzi ahubwo ngo abana bose ba Apotre Gitwaza uko ari batatu, ngo Kipenzi ni we muhanzi nyarwanda bakunda mu bahanzi bose baririmba indirimbo za Gospel. 

Kipenzi yatangaje abahanzi ba Gospel akunda cyane

Abajijwe abahanzi akunda cyane n'abo yigiraho mu bakora umuziki wa Gospel, Kipenzi yagize ati: "Abahanzi nkunda kandi nigiraho ni benshi, ubundi umuhanzi wese uririmba indirimbo zihimbaza Imana urugero yaba agezeho rwose abe agitangira cyangwa amaze igihe, bose mbigiraho. Patient Bizimana aramfasha cyane Israel Mbonyi, Aimée Uwimana, Gahongayire Aline n'abandi benshi."

Kipenzi yavuze igihe azakorera igitaramo ndetse n'inzozi afite mu myaka itanu iri imbere

Bigizi Gentil ni umwe mu bahanzi badakunze gukora ibitaramo, gusa akunda kuririmba ahantu hose atumirwa. Atangirwa ubuhamya bwiza bwo kutica gahunda aba yatumiwemo. Twamubajije igihe azakorera igitaramo, adusubiza ko agitegereje ijwi ry'Imana, yagize ati:

Concert ntegereje ijwi ry'Imana, igihe nikigera nzayikora. Inzozi mfite mu myaka 5 iri imbere ni ugukora cyane kugira ngo ubwami bw'Imana bwaguke ni yo ntego yacu nyamukuru twe aba Kristo cyangwa twe abarokotse ku icumu rya satani.

Ese Kipenzi ashobora gukorana indirimbo n'umuhanzi wa Secular? Aramutse se atumiwe kuririmba muri Guma Guma yajyayo?

Abajijwe na Inyarwanda.com niba ashobora gukorana indirimbo n'umuhanzi wa Secular, Bigizi Gentil yatsembye ararahira avuga ko adashobora, gusa ngo Primus Guma Guma aramutse ayitumiwemo yayiririmbamo. Yagize ati: "Sinshobora gukorana indirimbo n'umuhanzi wa secular. Guma guma nayiririmbamo cyane! Aho nabona uburyo hose naharirimba nkababwira Yesu."

REBA HANO 'IMVUGO YIWE' YA KIPENZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND