RFL
Kigali

Geedz WAT Boy yasubiyemo indirimbo Malaika ya Yvan Buravan

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:19/12/2017 17:05
0


Abahanzi batandukanye bakunze gukura inganzo ku bandi bagasubiramo indirimbo zakozwe ariko mu bundi buryo bwihariye bwa gihanzi. Muhire Omar Abdau Vincent ukoresha Geedz WAT Boy mu muziki akaba ari umuyobozi wa kompanyi yitwa WAT Entertainment yasubiyemo indirimbo Malaika ya Yvan Buravan ayikora mu yindi njyana.



Nyuma yo kubona Cover y’iyi ndirimbo Malaika ya Geedz WAT Boy, Inyarwanda.com yifuje kumenya impamvu yakoze iyo ndirimbo idatandukanye n’iya Yvan Buravan mu magambo ayigize, adusubiza muri aya magambo:

Iyi ni cover y’indirimbo ya Yvan Buravan yitwa ‘Malaika’. Icyifuzo cyo gukora iyi cover navuga ko cyaturutse ku muntu wari uw’ingenzi mu buzima bwanjye muri make twakundanaga uba Belgium. Mu gihe nayumvaga bwa mbere narayikunze nkajya nkunda kuyimuririmbira buri uko nabaga ngize amahirwe yo kuvugana nawe ariko ubwo nabaga ndi kuyiririmba nkayihindura melody nkayishyira muri style ya AfroBeat kuko n’ubusanzwe ari zo style nkora.

WAT

Geedz WAT Boy yasubiyemo Malaika ya Yvan Buravan kubera umukunzi we

Iyi cover ya Malaika ni yo ndirimbo ya mbere Geedz WAT Boy akoze ku giti cye ikaba ije ikurikira indirimbo yitwa ‘Suzana’ yakoranye na Vanizuela na Alva baba i Bugande mu mujyi wa Kampala ariko akaba atarabashije kuyimenyekanisha cyane nk’uko abyivugira kuko iri mu rurimi rw’ikigande.

WAT

Malaika Cover ni yo ndirimbo ya mbere Geedz WAT Boy akoze ari wenyine

Mu gushaka kumenya iby’iyi ndirimbo Malaika ya Geedz na Malaika ya Buravan, Geedz yabwiye Inyarwanda.com ko nta kibazo na kimwe kirimo kuko Buravan abizi.Yagize ati: “Nasoza mvuga ko nkikomeza si iyi gusa kuko mu mpera z’uyu mwaka ndashyira hanze indi ndirimbo yitwa ‘Uko Tayali’ ndi gukorana n’abahanzi bababarizwa muri WAT Entertainment: Rhinos Jaguar na Cash-p hamwe na Sintex ubarinzwa muri Arthur Nation ikaba iri gukorwa na producer Heavy Kick. Naho Malaika yo nayisubiyemo kandi na Yvan Buravan arabizi. Mboneyeho kwifuriza abanyarwanda muri rusange umwaka mushya muhire. Ndi no kubategurira Concert ya WAT Entertainment Season 2 izaba ku itariki 31 uyu mwaka.”

Kanda hano urebe Malaika Cover ya Geedz WAT Boy







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND