RFL
Kigali

Abanyarwanda baba muri Diaspora bateguye igitaramo cya Chritsmas Eve

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:19/12/2017 15:55
0


Nk’uko bisanzwe mu mpera z’umwaka hakunze gutegurwa ibitaramo bitandukanye byo gufasha abantu kwizihirwa no kwinjira mu minsi mikuru banezerewe. Bamwe mu banyarwanda batuye hanze yarwo bari mu biruhuko bateguye igitaramo cyo kwishimana.



Mu rwego rwo guha ikaze abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda (Diaspora) mu biruhuko bisoza umwaka ndetse no kubifuriza noheli Nziza n’umwaka mushya muhire ku babyizihiza, hateguwe igitaramo kiswe Christmas Eve With Diaspora kizabera muri The Mirror Hotel iherereye i Remera.

Iki ni igitaramo cyateguwe na Claudette Rusaro, umwe mu banyarwanda baba muri Diaspora mu kurushaho kwishimana n’abanyarwanda baba mu Rwanda n’ababa hanze yarwo bari mu kiruhuko. Muri iki gitaramo kandi Dj Phil Peter niwe uzavanga umuziki ijoro ryose.

Xmas Eve

Dj Phil Peter niwe uzavanga umuziki iryo joro ryose

Abazitabira iki gitaramo, bazishimana n’umusore uherutse kwegukana irushanwa rya Rudasumbwa wa Afurika ku rwego mpuzamahanga, Jay Rwanda uzaba ari kwishimira iyi ntsinzi n’ishema yazaniye u Rwanda.

Xmas Eve

Abazitabira iki gitaramo bazishimana na Jay Rwanda uherutse kwegukana irushanwa rya Rudasumba wa Afurika ku rwengo mpuzamahanga

Ni igitaramo kizaba mu ijoro rishyira Noheli, ku itariki 24 Ukuboza 2017, kikazabera muri The Mirror Hotel aho kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu (5000 Rwf) gusa ijoro ryose. Bamwe mu bahanzi bazataramira abazitabira icyo gitaramo harimo Christopher na Social Mula.

Xmas Eve

Christopher na Social Mula ni bamwe mu bazataramira abazitabira icyo gitaramo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND