RFL
Kigali

Nyuma yo gususurutsa abanyakigali, Charly na Nina barakurikizaho abatuye i Kamembe

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/12/2017 14:48
0


Tariki 1 Ukuboza 2017 ni bwo mu mujyi wa Kigali habereye igitaramo cyo kumurika Album ya mbere ya Charly na Nina, igitaramo cyabereye mu ihema rinini riri muri Camp Kigali aho abafana ba muzika bari bakubise bakuzura. Nyuma yo gususurutsa abanyakigali kuri ubu bagiye gususurutsa abaturage b’i Kamembe.



Charly na Nina bagiye gutaramira i Kamembe mu gitaramo bateganya gukorera ahitwa ‘Vive Conference Hall’. Ni igitaramo bateguye mu mujyi wa Kamembe mu rwego rwo gusangira Noheli ndetse n’umwaka mushya muhire n’abaturage bo gace k’i Rusizi aho aba bahanzikazi bambariye gushimisha abakunzi babo batuye mu mujyi wa Kamembe kimwe n'abazaturuka mu bice bitandukanye byegeranye n’uyu mujyi.

charly na Nina

Igitaramo Charly na Nina bagiye gukorera Kamembe

Charly na Nina bagiye gutaramira abatuye i Rusizi nyuma y'uko bavuye i Kampala aho bahise berekeza nyuma y’igitaramo bakoreye i Kigali, bikavugwa ko bari mu mujyi wa Kampala mu bikorwa bisanzwe bya muzika bahakorera umunsi ku wundi.

REBA HANO INDIRIMBO 'ZAHABU' CHARLY NA NINA BAGIYE GUSHYIRA HANZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND