RFL
Kigali

Abakinnyi babiri b'Amavubi mu ikipe ya CECAFA 2017

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/12/2017 14:27
1


Ombolenga Fitina na Hakizimana Muhadjili abakinnyi bakinira ikipe ya APR FC nibo babashije kugira amanota abashyira mu ikipe yaranze irushanwa rya CECAFA 2017 iheruka gutwarwa na Kenya yari yanakiriye irushanwa.



Nubwo u Rwanda rwasezerewe rutarenze amatsinda, Ombolenga Fitina myugariro w’ikipe ya APR FC n’Amavubi, kuri ubu ni we ugaragara mu ikipe y’abakinnyi 11 beza baranze CECAFA 2017 mu gihe Hakizimana Muhadjili bita Maestro we ari ku ntebe y’abasimbura beza muri iri rushanwa.

Ombolenga amanota menshi yayakuye ku mipira yatanze ku mukino wa Tanzania (assists) ikabyara ibitego mu gihe Hakizimana Muhadjili we yabashije kureba mu izamu ubwo u Rwanda rwanyagirwaga na Zanzibar ibitego 3-1. Gusa muri iyi kipe ya 11 harimo na Nahimana Shassir umukinnyi wa Rayon Sports ukinira ikipe y’igihugu y’Abarundi yarangije ku mwanya wa kane itsinzwe na Uganda mu guhatanira umwanya wa Gatatu.

Dore abakinnyi 11 beza ba CECAFA 2017:

1-Patrick Matasi (Kenya)

2-Fitina Omborenga (Rwanda)

3-Haji Mwinyi (Zanzibar)

4-Jockins Atudo (Kenya)

5-Bernard Muwanga (Uganda)

6.-Abdul-Aziz Makame (Zanzibar)

7-Alharaish Zakaria (Libya)

8-Patillah Omoto (Kenya)

9-Derrick Nsibambi (Uganda)

10-Shassir Nahimana (Burundi)

11-Abubakher Sanni (Ethiopia)

Dore abasimbura beza ba CECAFA 2017:

Abdulrahman Mohamed (Zanzibar)

-Yaleh Tilahun (Ethiopia)

-Himid Mao (Tanzania Bara)

-Milton Kalisa (Uganda)

-Hakizimana Muhadjiri (Rwanda)

-Issa Juma (Zanzibar)

-Feisal Abdalla (zanzibar)

-Mudathir Yahya  (Zanzibar)

-Wol Atak (South Sudan)

-Dennis Sikhai (Kenya)

-Masud Juma (Kenya )

-Vincent Oburu (Kenya)

-Taktak Muftah (Libya)

 Umutoza mukuru: Hemed Suleiman (Zanzibar)

Umutoza wungirije: Paul Put (Kenya)

Image result for Hakizimana Muhadjili

Hakizimana Muhadjili mu bakinnyi beza baranze CECAFA 2017






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Einstein6 years ago
    Woww Halaa Apr Fc Bacye beza rwose





Inyarwanda BACKGROUND