RFL
Kigali

Christ The King Choir irishimira uko igitaramo cyayo cyagenze irarikira abantu ikindi gitaramo kizaba tariki 24/12/2017

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:19/12/2017 14:34
1


Iyi korali iririmba mu rurimi rw’icyongereza muri paruwasi katederali ya st Michel, yari yateguye igitaramo ku cyumweru tariki 17/12/2017 gikubiyemo indirimbo za Noheli kuri Park Inn by Radisson guhera saa cyenda kugera saa kumi n’ebyiri, iki gitaramo bakaba bishimira uburyo cyagenze.



Iyi weekend Christ The King yari yateguyemo igitaramo ntibyari byoroshye kuko hari ibirori byinshi, dore ko ku munsi bakozeho igitaramo hari ibindi bitaramo bikomeye nka concert ya Chorale de Kigali, Ambassadors of Christ ndetse hari n’itangwa ry’ibihembo bya Groove Awards. N’ubwo byari bimeze bitya ariko, Christ The King batangaza ko igitaramo cyabo cyagenze neza mu buryo bushimishije.

Christ The King

Nyuma y’iki gitaramo, bateguye ikindi kizaba ku itariki 24/12/2017, kizabera muri Grand Legacy Hotel guhera saa mbiri z’umugoroba. Cyo kimwe n’icya mbere, iki gitaramo kucyitabira ni Ubuntu, abazakizamo bakaba baziyumvira umuziki wa Noheli wiganje mu rurimi rw’icyongereza.

Christ The King

Christ The King

Christ The King






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • The queen6 years ago
    Congs mu dear choir. Mukomeze muririmbire uwiteka.





Inyarwanda BACKGROUND