RFL
Kigali

'Akeza karigura' Lanie yemeza ko nta mpamvu yo gutanga ruswa ngo indirimbo ze zikinwe

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:19/12/2017 11:14
2


Bikunze kugaragara ko abahanzi benshi baba bafite aho babikomora mu miryango yabo, na Lanie impano ayikomora kuri papa we ndetse nawe kimwe n’abandi bahanzi benshi yakuriye muri korali.



Ubusanzwe amazina yiswe n’ababyeyi ni Niyomufasha Mutoni Odette, akaba akoresha Lanie nk’izina ry’ubuhanzi. Yinjiye muri muzika neza mu mwaka w’2016, ni bwo yatangiye gukora umuziki nk’umwuga. Mu kiganiro na Inyarwanda.com yadutangarije aho yakuye iyi mpano yo kuririmba. Yagize ati:

Papa wanjye yaririmbaga muri chorale kuko abana akenshi b’abadiventiste bakunze kubatoza kujya mu machorale, papa wanjye rero yajyaga kurepeta akambwira ngo ntabwo ndi bugusige ngwino uge kuririmba muri chorale y’abana. Rero nabikuye kuri papa wanjye…”

Twifuje kumenya ikintu cyaba giha inganzo Lanie (Inspiration) agira ati “Hari igihe numva indirimbo nkumva ni nziza cyane cyane nk’iza Celine Dion na Rihana, hari igihe numva indirimbo zabo nkumva ziranyuze nkagerageza kuzigana…Akenshi ndirimba ibintu bibaho. Dushobora kuganira ukambwira story yakubayeho nkumva ni story yakigisha n’undi muntu wese nkayiririmba…"

Lanie

Lanie impano yo kuririmba ayikomora kuri Papa we 

Nk’umwe mu bakobwa bitinyutse bagakora umuziki mu buryo bw’umwuga twifuje kumenya uko umubyeyi wa Lanie yakira umuziki we adusubiza ko byagoranye ariko nyuma akaza kubyumva akajya amufasha. Yagize ati:“Bwa mbere mbijyamo yanambwiraga nabi...akanankubita yewe…akambwira ngo ibi bintu ujyamo ntabwo mbishaka ko ubikora. Nanakora indirimbo nayimuzanira akambaza ngo ni iki cyanyemeza ko uyu ari wowe ndi kumva uri kuririmba? Nyuma nzanye amashusho ya ‘Iyo Mbimenya’ atangira kubyemera. Ubu yarabyemeye kandi aramfasha mu buryo bw’amasengesho, inama n’amafaranga somehow…”

Lanie

Lanie yemeza ko akeza kigura nta mpamvu yo gutanga ruswa ngo ukinwe

Lanie yemeza ko uko umukobwa w’umuhanzi akora akazi ke byatuma yubahwa akanatinywa “…Uko nifata, uko nkora ibintu byanjye bituma bibaza, uyu mwana abikora ate?...Iyo wikorana barakubaha cyane. Iyo ufite Manager, bamunyuraho wenda wowe ntibakugereho ariko njye ndikorana banyuraho byose tukabyivuganira…”

Inama Lanie agira abakobwa batinya kuza mu muziki ni ukubabwira kutitinya no kutumva amabwire abatera ubwoba ngo bumve ko koko ayo mabi bababwira ahari. Abawugezemo nabo Lanie yongeye kubibutsa ko akeza kigura. Nta kiguzi bakwiye kwitangaho ngo batezwe imbere.

Kanda hano urebe ikiganiro Lanie yagiranye na Inyarwanda.com







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • john6 years ago
    sha umuziki wawe nta nubwo wakurenza quartier utuyemo peee
  • 6 years ago
    Arko ntimukavange ibintu ngo wabikuye kuri Papa wawe c gute?iyo ubihavana uba uri umuririmbyi ukomeye uririmbira Imana muri Gospel wumudive kuko nibyo yakoraga we none wowe uri kwiyandarika gutyo





Inyarwanda BACKGROUND