Kuwa 30 Ukuboza 2017 kuri Lemigo Hotel hateganyijwe amatora y’uzayobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Rwemarika Felicite na Nzamwita Vincent de Gaule ni bo bakandinda babiri bagomba kuvamo uwuzagenzura uyu mukino muri manda y’imyaka ine itaha.
Rwemarika Felicite, umwe mu bakandida babiri baharanira kuyobora ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda yamaze kugaragaza ibintu birindwi azashyiramo imbaraga bikazanaranga manda ye naramuka atorewe kuyobora Ferwafa.
Uyu mugore usanzwe ari visi Prezida wa komite olempike y'u Rwanda unafite ubunarararibonye mu mupira w'u Rwanda, yemeza ko bizazamura urwego rw'umupira w'amaguru w'u Rwanda ku buryo uzaryohera abakunzi bawo.
Guteza imbere amarushanwa mu byiciro byose
Rwemarika agaragaza ko azashyira imbaraga muri shampiyona y'icyiciro cya mbere n'icya kabiri anatangiza shampiyona y'icyiciro cya gatatu, ibi bikazunganirwa n'amarushanwa y'abana. Uyu mugore aranifuza kandi ko buri Ntara n'Umujyi wa Kigali yajya itegura amarushanwa byibuze abiri buri mwaka.
Rwemarika yerekana ko azunganira amarushanwa ahuza amashuri (Interscolaire), hatoranywe ibigo bitanu by'amashuri by'indashyikirwa mu mupira w'amaguru maze biterwe inkunga mu kubyongerera ubumenyi n'ubushobozi. Aranifuza ko habaho amarushawa ahuza ibigo byisumbuye n'amashuri makuru.
Rwemarika unayobora komisiyo y'iterambere ry'umupira w'abagore muri Ferwafa, agaragaza ko hazajyaho amarushanwa ahuza abagore mu gihe asanzwe ari ay'abakobwa, abagore bakina neza bashakirwe amakipe akomeye yo mu Rwanda no hanze.
Muri uku guteza imbere mu marushwana yose, Rwemarika azongerera ubumenyi abatoza n'abayobozi b'amakipe; anatangize ikigega ikigegga cyagenewe gutera inkunga inzego z'imikino zo hasi muri gahunda za Fifa, CAF na CECAFA.
Kongerera ingufu Inzego za Ferwafa
Rwemarika avuga ko ku buyobozi bwe hazabaho kuvugurura amategeko shingiro n'ay'umwihariko ajyanishwe n'amategeko mpuzamahanga. Azanashyira ingufu mu gukorana n'itangazamakuru rya siporo anatangize ibihembo by'abafatanyabikorwa b'indashyikirwa.
Ubunyangamugayo no Gukorera mu mucyo
Rwemarika agaragaza ko inama y'inteko rusange izajya yemeza gahunda y'ibikorwa n'ingengo y'imari by'umwaka, raporo zishyikirizwe inteko rusange, abaterankunga, CAF na Fifa ku gihe.Uyu mugore anavuga ko azashyiraho uburyo bwo kwisanzura mu bitekerezo no gufatira ibyemezo mu ruhame.
Kurwanya itonesha na ruswa
Rwemarika avuga ko hazatezwa imbere umuco wo kunyurwa n'ibyo buri wese ahawe, ibyemezo bifatwe ku bwiganze ari nako amasoko azajya atangwa binyuze mu mategeko.
Rwemarika niwe mubyeyi w'umupira w'amaguru w'abagore mu Rwanda
Amavubi azashyirwamo ingufu
Mu gihe byari bisanzwe ko ikipe y'igihugu Amavubi aterwa inkunga na Minisiteri, Rwemarika yumva azashyira imbaraga mu gushaka amikoro y'ikipe y'igihugu Amavubi. Ku ngoma ye kandi, Amavubi azashyirirwaho urwego ngishwanama ndetse hanashyirwe ingufu muri Fan Club y'Amavubi.
Kongera Ibikorwaremezo n'ibikoresho
Rwemarika azakora ubuvugizi kugira ngo ibikorwaremezo byiyongere ndetse hanaboneke ibikoresho bigezweho mu mupira w'amaguru w'u Rwanda
Gutangiza amarushanwa ya Beach Soccer na Futsal
Mu bindi ateganya, Rwemarika avuga ko mu Rwanda hazajyayo shampiyona y'umupira w'amaguru ukinirwa ku mucanga (Beach Soccer na Futsal) cyane ko u Rwanda rufiteb ahantu henshi wakinirwa.
Imikoranire myiza na Fifa na CAF
Muri manda ye kandi, Rwemarika azubaka umubano uhamye na Fifa, CAF na Cecafa; anashyire ingufu mu kugaragaza isura nziza ya Ferwafa hagamije gukomeza kwakira inama mpuzamahanga ku mikino itandukanyes n'amarushanwa ku rwego mpuzamahanga.
Some-Details: IMVAHO NSHYA
TANGA IGITECYEREZO