RFL
Kigali

Ali Kiba yateguje abanyarwanda igitaramo ateganya gukorera i Kigali

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/12/2017 18:43
0


Tariki ya 1 Mutarama 2018 mu Rwanda hateganyijwe kubera igitaramo kimenyerewe nka East African Party kigiye kuba ku nshuro yacyo ya cumi. Ni igitaramo kiba mu bihe abanyarwanda baba bishimira ko barangije umwaka baha ikaze umwaka mushya muhire baba batangiye. Muri uyu mwaka hakaba haratumiwe abahanzi banyuranye barimo na Ali Kiba.



East African Party igiye kuba ku nshuro ya cumi yatumiwemo abahanzi banyuranye aribo; Ali Kiba umuhanzi ukunzwe cyane mu karere ka Afurika y’iburasirazuba akaba umuhanzi ukomoka muri Tanzania, Sheebah Karungi umugandekazi umaze kubaka izina mu mitima ya benshi mu bakunzi ba muzika kimwe n'abandi bahanzi banyuranye ba hano mu Rwanda bazifatanya n'aba kugira ngo iki gitaramo kigende neza.

 Ali kiba

Ali Kiba ateguza abanyarwanda kubataramira

Mu banyarwanda batumiwe muri iki gitaramo harimo Tuff Gangz itsinda ry'abaraperi bane bari bamaze igihe barasenyutse ariko magingo aya bakaba baramaze kwiyunga ku buryo ubu batangiye imikoranire mishya. Tubibutse ko Tuff Gangz igizwe na Jay Polly, Bull Dogg,Green P ndetse na Fireman, usibye aba ariko hazitabira kandi Bruce Melody, Riderman na Yvan Buravan.

Ubwo yahamyaga ko agiye gutaramira mu Rwanda Ali Kiba yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter aho yagize ati: “Rwanda umwami azataramana namwe muri East African Party ku nshuro yayo ya cumi kuri Stade Amahoro…” Ali Kiba niwe muhanzi mukuru EAP itegura iki gitaramo yatumiye kimwe na bagenzi be bazakorana muri iki gitaramo gikunze guhuruza imbaga.

EAST AFRICAN PARTYAbahanzi bazitabira igitaramo cya East African Party

East African Party ni igitaramo kimenyerewe kuba mu ntangiriro z’umwaka. Umwaka ushize cyari cyatumiwemo The Ben. Kuri iyi nshuro iki gitaramo kizaba tariki 1 Mutarama 2018 kibere i Remera muri Parikingi ya Stade Amahoro aho kwinjira ari ibihumbi bitanu(5000frw) n’ibihumbi icumi mu myanya y’icyubahiro (10000frw). Muri iki gitaramo aba ari umwanya wo kwishima kubw'umwaka mushya abantu baba binjiyemo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND