RFL
Kigali

SEBURIKOKO E55: Rulinda agiye gupfa kubera uburozi yahawe na Esiteri, Setako we yabengutse Mutoni

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/12/2017 19:10
0


Duherukana Rulinda arimo gushakisha uruhindu Kadogo kugira ngo amumerere nabi kubera ko yari yarose ari kumuhingisha.Muri iki gice gishya, tubonamo Rulinda yashyize ahura na Kadogo. Ese byaje kugenda gute mu gice cya 55?



Kuri uyu wa Mbere ni bwo Afrifame Pictures yasohoye igice gishya cya 55 cya filime y'uruhererekane ya Seburikoko. Ni igice kigaragaramo Rulinda amerewe nabi cyane n'uburwayi nyuma yo kurogwa n'umugore we Esiteri ushaka kwihorera ibyo yari amaze igihe akorerwa na Rulinda. Esiteri we avuga ko mu byifuzo bye ari uko Rulinda na Kadogo bapfa, (Esiteri) agasigara mu rugo wenyine. 

REBA HANO IGICE GISHYA CYA 55 CYA FILIME SEBURIKOKO

Kadogo nawe yagombaga kurogwa, gusa yaje kugira amahirwe ntiyarya ibiryo yari yarogewemo na Esiteri kuko Rulinda yahise aza Kadogo atari yarya, Rulinda akamukubita bikabije,undi agakizwa n'amaguru. Muri iki gice gishya tubonamo kandi Setako aganira na Kadogo, agaca amarenga ko ashobora gutangira gutereta Mutoni wa Seburikoko na cyane ko yamukunze cyane, gusa akaba atari azi ko Mutoni yaje muri Gatoto avuye i Kigali. 

REBA HANO IGICE GISHYA CYA 55 CYA FILIME SEBURIKOKO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND