RFL
Kigali

Igitaramo cya nyuma cya HashTag Party cyabereye i Nyamata cyitabiriwe cyane-AMAFOTO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:18/12/2017 17:41
0

Muri iyi minsi mikuru hari gutegurwa ibitaramo bitandukanye byo kurushaho gushimisha abanyarwanda. Ni muri urwo rwego Isango Star yateguye igitaramo yise HashTag Party mu ntara zitandukanye bagatumiramo n’abahanzi bakunzwe ngo bataramire abakunzi babo.



Nyuma y’igitaramo cya mbere cya HashTag cyabereye mu karere ka Kayonza kuwa Gatanu n’ikindi cyari kubera mu mujyi wa Kigali, Car Wash ariko ku munota wa nyuma kigasubikwa n’inzego z’umutekano byose byakosorewe i Nyamata nk’uko bari babyijeje abafana.

HashTag

Diplomate yakiriwe neza ku rubyiniro

Abatuye i Nyamata ndetse n’abo mu mujyi wa Kigali benshi mu ijoro ryashize bari bateraniye i Nyamata ahitwa Connect bar hazwi nko kwa Jules. Mbere y’uko abahanzi bagera ku rubyiniro, MC DJ Phil Peter wateguye ibitaramo yabanje gususurutsa abari bitabiriye ibi bitaramo mu buryo budasanzwe abinjiza muri gahunda yo kuryoherwa.

HashTag

MC DJ Phil Peter yabanje gususurutsa abitabiriye igitaramo cya HashTag

Aho abahanzi batangiye kugera ku rubyino abantu bakomeje kunezerwa banagaragaza ko bishimiye cyane iki gitaramo kibinjije mu minsi mikuru neza cyane. Bamwe mu bari bari aho baganiriye na Inyarwanda.com batubwira ko ibitaramo nk’ibi babikeneye. Gracien yagize ati:

Eeeeeh turishimye bikomeye cyane. Umuntu utekereza ibintu nk’ibi buriya aba adushakira ibyiza rwose n’iyo yajya i Cyangugu twamuherekeza tukajya kumufana. Phil Peter ubundi bamwe twamwumvaga kuri radio gusa tutaramubona none dore turamubonye ndetse anatuzaniye abahanzi benshi dukunda. Ibi bintu ni byiza bidufasha kuryoherwa no kwinjira mu minsi mikuru twishimye cyane ahubwo nk’ibi turabikeneye cyane…

HashTag

Riderman yataramiye abatuye i Nyamata baranezerwa cyane

Abakunzi b’umuziki nyarwanda ndetse n’uwo hanze y’u Rwanda bitabiriye ari benshi cyane ndetse bishimye cyane. Basusurukijwe n’abahanzi bakunda ku buryo byagaragaraga ko igitaramo cyasojwe bagifite inyota yo gukomeza kubyina no kuryoherwa n’ikirori.

HashTag

Naasson nawe yishimiwe aririmbana n'abakunzi be indirimbo ze

Inyarwanda.com yifuje kumenya icyo Phil Peter avuga nyuma y'ibi bitaramo byose. Yagize ati;"Navuga ko cyari igihe cyiza cyo kureba uko abantu bakira ibyo dukora. Byaranshimishije cyane ikindi byanyeretse ko hari abahanzi abantu bakunda babuze, ariko bitavuze ko batagikunzwe, ndetse nanabonye ko biba bikenewe ko hakwiye kugera igihe hakabaho ko yaba Radio, yaba umunyamakuru cyangwa umuhanzi bafata umwanya bakegerana n'abakunzi babo. Turabashimira cyane rero uburyo batubaye hafi n'ubwitabire bwabo tukanisegura aho bitagenze neza kubera impamvu zitaduturutseho tubizeza ko tuba twize isomo rikomeye bitakongera ukundi."

HashTag

MC DJ Phil Peter yashimishijwe n'ubwitabire bw'abantu aranabashimira cyane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND