RFL
Kigali

Agaciro Football Academy bizihije iminsi mikuru basangira n’ababyeyi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/12/2017 9:52
1


Ku mugoroba w’iki Cyumweru cya tariki 17 Ukuboza 2017 ni bwo abayobozi n’abakinnyi b’ikipe y’abato ya Agaciro Football Academy bahuye n’ababyeyi babo muri gahunda yo kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani banishimira iby’ikipe yagezeho mu mezi 12 ashize.



Rutaganda Serge Christian umuyobozi mukuru w’iyi kipe avuga ko ari umunsi bateguye wo kugira ngo ababyeyi n’abana bahurire hamwe n’abayobozi, basangire, baganire banagire ibindi biga kugira ngo umwaka utaha wa 2018 uzagende neza. Ibirori byabereye mu murenge wa Kimironko. Mu magambo ye yagize ati:

Ni mu rwego rwo kwifuriza abana Noheli nziza n’umwaka mushya muhire kubera yuko mu gihe cy’umwaka wose baba baragiye bakora ibikorwa bitandukanye bya siporo, ariko hakaba igihe cyo kubahuriza hamwe kugira ngo banishimire Noheli nk’umunsi mukuru w’abana. By’umwihariko wari umunsi udasanzwe kuko nibwo babashije gusangirira hamwe bicaranye n’ababyeyi babo, abatoza n’abayobozi b’ikipe.

Rutaganda yakomeje abwira INYARWANDA ko kuba uyu munsi wabaye atari ukuvuga ko gahunda z’ikipe zigiye kuba zihagaze ahubwo ko imyitozo ikomeza kuko ngo byari muri gahunda yo guha abana ibyishimo nk’imwe mu ntego ikipe igenderaho. “Gahunda ziraza gukomeza nk’ibisanzwe kubera ko intego za santere haba harimo guha abana ibyishimo binyuze muri siporo ariko na none tugafatanya n’ababyeyi kugira ngo abana tubahurize hamwe. Ibikorwa by’ikipe mu kubigisha umupira birakomeza nta kibazo”. Rutaganga Serge.

Uyu mugabo ufatanya na Rwibutso Claver mu gutoza iyi kipe inakunze kugaragara cyane ku mikino ya shampiyona itanga abana batoragura imipira (Ball Boys), yavuze ko iyobasubije amaso inyuma basanga umwaka waragenze neza mu ikipe muri rusange.

“Icya mbere mbona ni isura ya santere kuko abana bariyngera kuko abatugana bariyongera. Ibyo bitugaragariza ko dufite isura nziza muri sosiyete nyarwanda bijyanye n’ubwitange ndetse n’icyo dufasha abana. Ababyeyo barabyumva nanavuga ko muri uyu mwaka ari nabwo twunze ubumwe n’ababyeyi, tugahamagarana tukanaganira kuko muri uyu mwaka ntabwo byagiye bogorana ko umwana ahabwa ibyo akenera”. Rutaganda.

Rutaganda Serge Christian perezida wa Agaciro Football Training Center

Rutaganda Serge Christian perezida wa Agaciro Football Training Center

Agaciro Football Academy ni ikipe isoje umwaka ifite abana 105 ariko biyongereho 15 kuko mbere y’ibiruhuko binini bari bafite abana 90. Rutaganda avuga ko umwaka wa 2018 ugomba kuzasiga nibura umubare w’abana bazamurwa mu makipe y’icyiciro cya kabiri uzamuka kuko magingo aya bamaze kuzamura abana babiri muri uyu mwaka. Agaciro Football Training Center bakorera imyitozo i Remera ku kibuga cya FERWAFA n’ibindi bigikikije.

Nyuma yo gufata amafunguro no kwica inyota abana baganirijwe cyane ku burere mbonera gihugu

Agaciro Football Academy nibo bakoze igikorwa cyo gutoragura imipira (Ball Boys)

Nyuma yo gufata amafunguro no kwica inyota abana baganirijwe cyane ku burere mbonera gihugu

Umunyezamu w'Agaciro FC

Umunyezamu w'Agaciro FC

Umwe mu babyeyi bafite abana muri iyi kipe

Umwe mu babyeyi bafite abana muri iyi kipe

Straton ukuriye ababyeyi mu Agaciro Football Academy

Straton ukuriye ababyeyi mu Agaciro Football Academy

Abana nn'ababyeyi bateze amatwi impanuro za Straton

Abana nn'ababyeyi bateze amatwi impanuro za Straton

Gushimisha abana ni imwe mu ntego z'Agaciro Football Academy

Gushimisha abana ni imwe mu ntego z'Agaciro Football Academy

Isengesho risoza gahunda

Isengesho risoza gahunda

Isengesho risoza gahunda

Abana, abayobozi n'ababyeyi babo

Abana, abayobozi n'ababyeyi babo

Komite y'ikipe

Komite nyobozi y'ikipe 

Abana bagomba gukomeza imyitozo

Abana bagomba gukomeza imyitozo

AMAFOTO: INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Serguei6 years ago
    Ni byiza





Inyarwanda BACKGROUND