RFL
Kigali

Humble Jizzo yageze muri Amerika, arabara iryo yabonye ubwo yifuzaga kwitabira kimwe mu bitaramo yasanzeyo-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/12/2017 9:37
1


Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2017 ni bwo Humble Jizzo umwe mu basore bagize itsinda rya Urban Boys yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari aherekeje umufasha we ugiye kwibaruka imfura yabo. Kuri ubu uyu muhanzi n’umufasha we bageze neza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com akigera muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, Humble Jizzo yabajijwe niba yagezeyo amahoro uko yahasanze, aha Humble Jizzo yagize ati “Nagezeyo neza ni amahoro ubu ndi kubarizwa i New York, nzava hano njya Washington, aha hantu rero harakonje cyane  gusa nyine nari nabyiteguye ntakibazo. Ubu turi guhura n’inshuti za madam hano i New York mbere gato yo kujya iwabo Washington.”

Humble Jizzo yabajijwe n’umunyamakuru ikintu cyamutunguye igihe yari ageze muri Amerika aha Humble Jizzo.Yagize ati”Natunguwe bikomeye n'ukuntu ibitaramo bya hano bihenze kandi amatike agurwa cyane, nageze hano bihurirana nuko hari igitaramo cya Pentatonix itsinda rya muzika rifite abakunzi benshi i New York no muri Amerika muri rusange, icyo gihe nahise nshaka kugura itike yo kujya muri iki gitaramo nsanga amatike yarashize cyera kandi itike imwe igura amadorali magana atatu (300USD).”

Iki gitaramo Humble Jizzo yifuzaga kwitabira byitezwe ko cyari kuba kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2017, nyuma y’uru rugendo arimo i New York byitezwe ko Humble Jizzo agomba gukomereza i Washington aho agomba gusura umuryango w’umugore we.

humble GHumble Jizzo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerikahumble GHumble Jizzo n'umufasha we Amy Blauman bakigera i New Yorkhumble GImpanga y'umufasha wa Humble Jizzo yari mubabasanganiye i New Yorkhumble GHumble Jizzo n'umufasha we basuye inshuti z'uyu muryango i New York

 

UMVA HANO INDIRIMBO URBAN BOYS BAMAZE IMINSI BASHYIZE HANZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Henry6 years ago
    Uyu mugore urya donuts nukuntu angana!??! Any way happy Christmas & enjoy this festive holiday seasons





Inyarwanda BACKGROUND